Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ubusabe bw’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bwasabye ko Ingabire Victoire afungurwa.
Ku wa kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, Abadepite ba EU barateranye bahuriza ku gusaba ko Ingabire Victoire ukurikiranyweho ibyaha bigendanye no guhungabanya umutekano w’igihugu afungurwa, ibyo bo bavuga ko bifitanye isano na politiki.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatanu yamaganiye kure ibijyanye n’ubwo busabe, avuga ko u Rwanda rutakiri mu bihe by’Ubukoloni.
Ati: “Ndagira ngo nibutse Inteko Ishinga Amategeko ya EU niba barabyibagiwe, ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kuva igihe ubukoloni bwarangiriye. Nta ngano y’imyanzuro ya gikoloni ishobora guhindura ukuri guhari. Ibyo bihe byararangiye burundu.”
Yongeyeho ko u Rwanda ruzakomeza kurengera ubusugire n’umutekano warwo rutitaye ku gitutu cy’amahanga.
Inama imyanzuro ya EU yafatiwemo harimo n’abana ba Ingabire Victoire ndetse hanafashwe indi myanzuro ikubiye mu birego birimo n’ibyabagiye bashinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ingabire Victoire ashinjwa kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gushishikariza abantu kwigumura ku butegetsi cyangwa gutera imvururu muri rubanda, ndetse no gukwirakwiza amagambo agamije kubiba urwango no gusebanya ku mugaragaro.
Ingabire Victoire we ahakana ibyo aregwa avuga ko ari umubyeyi, umunyarwandakazi n’umunyapolitiki, bityo adashobora kwifuriza igihugu cye inabi.
Ingabire yatawe muri yombi muri Kamena 2025 n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku busabe bw’ubushinjacyaha, kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza aregwa n’abarimo Sibomana Sylvain na bagenzi be.
Nubwo EU yasabye ifungurwa rye, u Rwanda rwasobanuye ko uru rubanza ruzacibwa hashingiwe ku mategeko n’ubutabera bw’igihugu kandi ko rudashobora kureka ubusugire bwa rwo ngo bushingirwe ku gitutu cy’amahanga.





