Benshi batagize amahirwe yo kubana cyangwa kubona umuhanzi Minani Rwema, akiri mu mubiri, uyu munsi bahura na we binyuze mu bihangano cyangwa se bumvise indirimbo ze mu birori binyuranye by’umuco Nyarwanda birimo ubukwe, n’ibindi.
Gusa abamuzi neza bagize amahirwe yo kubana no kubonana nawe imbonankubone, bamuvuga nka murumuna wa malayika, imfura, inkotanyi cyane n’umugabo w’urugwiro rwinshi wasabanaga na bose.
Uyu munsi mutwemerere turebere hamwe amateka ndetse n’ubuzima bwa Minani Rwema umunyabigwi mu muziki Nyarwanda wahimbye ibihangano nanuyu munsi bidasaza, benshi bamuzi mu ndirimbo; Amahoro, Sirilatele, Urabeho nyamibwa icyeye, Malayika Ange n’izindi nyinshi cyane.
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Minani Rwema Celestin, yabonye izuba mu mwaka w’i 1975, avukira mu Gatumba, ubu ni mu Burengerazuba bw’igihugu cy’u Burundi, aho akaba ari naho yigiye amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye mbere y’uko ayahagarika agasanga abandi ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Uyu munsi muri 2025, iyo Minani Rwema aba akiriho, yari kuba ari umugabo w’imyaka 50 y’amavuko.
Mu myaka y’i 1990, ubwo bamwe mu basore n’inkumi ba Banyarwanda bafataga icyemezo cyo gufata intwaro bakajya ku rugamba rwo kubohora igihugu, Minani Rwema nawe adasize inanga na Gitare bye, yasanze abandi ku rugamba.
Aha ku rugamba banyuzagamo bagacuranga bakanaririmbira abantu kugirango bakusanye amafaranga yo kubafasha mu gihe cy’urugamba, ariko banafasha ingabo kwiyongeramo akabaraga binyuze mu ndirimbo zabo.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Minani Rwema yakomeje amashuri yisumbuye, cyane ko yari yaraje ayacikirije, aza kuyasoreza mu ishuri rya Lycee Notre Dame de Citeaux, mu ishami ry’ubucuruzi ndetse n’ibaruramari (Accounting), yahavuye akomereza muri Kaminuza y’igenga ya Kigali (ULK), mu ishami ry’ibijyanye n’imiyoborere.
Mu rugendo rw’ubuhanzi bwe, Minani Rwema yari umuhanga cyane udashakisha ingazo, wumva ururimi, akamenya no kuruvuga binogeye amatwi, yari umwe mu ntore z’imena, akamenya guhamiriza no guca umugara bikerereza abagenzi bikagamburuza abaswa.
Minini Rwema yari azi kandi gutamba kirundi, akamenya kubyina amayaya, yajyera mu njyana za Kinyarwanda nko gushayaya, gushagirira, umudiho n’ikinimba bikaba ibye, akamenya kugwa mu nka bihebuje nk’izindi mfura zose.
Minani Rwema yari umukaraza w’umuhanga, injyana n’umurishyo we w’ingoma uzira gusobanya, byakwigererwa mbarwa mu bo yasize.
Yari azi gususurutsa ibirori, akamenya kuganira, gusabana bikaba kamere ye bimutemba mu maraso, akamenya kubana, akaba umunyamahoro, gukundwa bikamuhama, ndetse yanabaye umuyobozi w’Itorero Indahemuka, ayobora n’andi matorero atandukanye.
Taliki ya 30 werurwe 2008 nibwo inkuru mbi yaturutse mu gihugu cy’Ubuhinde mu bitaro bya Amalita, ivuga ko umuhanzi Minani Rwema yitabye Imana ahagana ku isaha ya saa 6:00 z’igitondo azize indwara y’umwijima yari yaragiye kwivuriza muri iki gihugu aho yari ahamaze amezi ane.
Uyu muhanzi yitabye Imana afite imyaka 33 y’amavuko, gusa hirya yo kuba umuhanzi akaba yarigeze no kuba umuyobozi wungirije wa karere ka Kanombe ushinzwe urubyiruko , siporo ndetse n’imyidagaduro , ibi byabaye mbere y’uko u Rwanda ruvugura amazina y’intara, uturere, imirenge, utugari ndetse n’imidugudu.
Mu rugendo rwe nk’umuhanzi, Minani Rwema yibukwa mu ndirimbo ‘Urabeho nyamibwa icyeye’ ikoreshwa mu bukwe , Malayika Ange, Sirilatele n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi kandi yasohoye imizingo cyangwa se album ebyeri zirimo ‘Sirilatele’ yasohoye ubwo yari akiriho ndetse na ‘Seravi’ cyangwa se (C’est la vie) yasohotse mu 2010, hashize imyaka ibiri uyu muhanzi yitabye Imana.
Hirya y’umuziki Nyakwigendera Minani Rwema yarushinze na Umulisa Jacky mu mwaka w’i 2003, babyarana abana babiri umuhungu n’umukobwa aribo Agahozo Aniela ndetse na Rwema Kevin.
Nubwo imyaka 17 ishize uyu munyabigwi atashye, ibihangano bye biracyakoreshwa n’umuryango Nyarwanda bitewe n’ubutumwa bukomeye bubikubiyemo. Uwifuza ibihangano bye abisanga muri Librarie Caritas ndetse no kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali.








