sangiza abandi

Perezida Kagame ari Doha muri Qatar

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, yagiriye uruzinduko rw’akazi  i Doha muri Qatar.  

Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ibiganiro na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Muri Gashyantare uyu mwaka, abayobozi bombi bari bahuye, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu by’inshuti ndetse bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zigirira umumaro impande zombi.

Ibi bihugu bifatanya mu bijyanye n’umutekano, guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n’ibindi.

Qatar kandi iri gufatanya n’u Rwanda mu ishoramari rijyanye n’ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.

Iki gihugu kandi ni kimwe mu kigira uruhare mu kunga ibihugu, aho kiri gukora ibishoboka byose ngo umubano mubi uri hagati ya RDCongo n’u Rwanda wongere kuba mwiza.

Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, kandi ko ibyinshi bigeze ahashimishije.

Photos:

[fluentform id="3"]