sangiza abandi

Yabaye impunzi ku myaka 2, uko afata Perezida Kagame ku buzima bwe- Dr Murigande yabivuye imuzi

sangiza abandi

Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda na Diporomasi, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, Dr Charles Murigande, yavuze ko yatangiye ubuhunzi afite imyaka ibiri ariko ko yari afite ishyaka ryo  kuba  mu gihugu no kucyubaka, anahishura ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari umuntu ureba kure.

Dr Murigande yabigarutse mu kiganiro gitambuka kuri RBA, kitwa Ibanga Ryange’.

Dr Charles Murigande, ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite, akaba yarabaye mu myanya y’ubuyobozi itandukanye mu gihugu.

Asobanura urugendo rwe rwo kuza muri Politiki, Dr Charles Murigande yatangaje ko yakuriye mu buzima bw’ubuhunzi ariko yahoraga afite inyota yo kuba mu gihugu cye.

Ati “ Nakuze ndi impunzi,nabaye impunzi mfite imyaka ibiri, ni ababyeyi bange babinjyanyemo kuko icyo gihe nta cyemezo nafashe cyo kugenda.Ndi impunzi ,tugize Imana haza amashuri mu bigo by’impunzi, amakambi y’impunzi twabagamo. Icyo gihe nta interineti zabagaho, nta telefoni. “

Avuga ko muri icyo gihe umwana wese yigaga ngo azabashe kuba mwarimu kuko ari we muntu wabaga ukomeye.

Dr Murigande avuga ko ababyeyi be batari bafite ubutunzi buhambaye ndetse ko batungwaga n’imirimo y’ubuhinzi.

Yongeraho ko yari yakuze afite inzozi zo kubaho neza kurusha uko ababyeyi be babagaho.

Uko yagize inzozi zo kuba Muganga akisanga yize Imibare

Dr Murigande avuga ko yiga mu mashuri yisumbuye yagize inzozi zo kuba muganga kugirango abashe kwita ku bantu.

Ati “ Niga mu mashuri yisumbuye nifuzaga kuba naba muganga. Icyanteraga kuba nifuza kuba muganga ni uko nifuzaga kuba nagirira umubare abantu.”

Avuga ko arangije amashuri yisumbuye yakoze ikizami cyakorwaga n’abana b’abahanga.

Icyakora asobanura ko yaje kwiga imibare mu ishuri ryigagwamo n’abana b’intoranywa babaga batsinze neza.

Uko yanze ubuhunzi akiyemeza kujya muri FPR

Dr Murigande wari impunzi mu Burundi, avuga ko bageze mu mashuri yisumbuye, we na bagenzi be bishyize hamwe kugira barebe uko bataha mu gihugu.

Ati “Ndi mu mashuri yisumbuye , ikintu cyo kuba impunzi cyarambabazaga cyane. Nge nabo twari kumwe twaribazaga ngo tuzaba impunzi kugeza ryari ? Dutangira gutekereza icyo twakora ngo tuve mu buhunzi.”

Yakomeje agira ati “ Ubwo RANU ije nyijyamo, RANU niyo yaje guhinduka FPR,mba umunyamuryango wa FPR. Mu byo nakoraga by’ishuri, nkanareba icyo twakora ngo tuve mu buhunzi.”

Ubutumwa aha urubyiruko

Dr Murigande asaba urubyiruko kurangwa n’ishyaka mu buzima bwabo bwa buri munsi, baharanira guteza imbere igihugu.

Ati “ Bakwiriye kutwigana,bakagira ishyaka ryo guteza imbere igihugu cyacu.Ishyaka nturigira mu magambo. Nk’iyo gifite agaciro uracyitangira,ugishyiramo ubwenge, ushyiramo umwanya.

Nko ku gihe cyacu kugira ngo tubashe kubona igihugu cyacu, twagize ishyaka, bamwe baracyitangira, bamwe barapfa, abandi bareka ibyo bakoraga.”

Dr Murigande avuga mu 1994 , mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Haward University .

Ati “ Ariko igihugu cyari gikeneye abantu bo kongera kucyubaka.Ndabireka ibyo, ndeka akazi keza nari mfite .Ariko ndavuga ngo igihugu kirankeneye kuruta uko Haward University inkeneye., kuruta nuko Amerika inankeneye”

Agira inama urubyiruko kurangwa no kwiyemeza kandi bakagira ubushake kugira ngo bagere ku ntego zabo.

Uko afata Perezida Kagame  

Mu kiganiro na RBA, Dr Murigande yasobanuye ko Perezid Kagame ari umuntu ureba kure .

Ati “ Icyo namubabwiraho ni uko ari umuntu urangwa n’ikinyabupfura(Displine) .Ibintu bye byose biba biri ku murongo kandi ibintu byangombwa. Ikintu cyose cyangombwa akibonera umwanya. Ni umuntu ureba kure.

Akavuga ngo u Rwanda dukwiye kuruvana aha, tukarugeza hariya kure. Arerekwa kurusha uko abandi banyarwanda berekwa, akavuga ngo turashaka kugera hariya.Ni umuntu uvuga ngo iyo hari ubushake kandi ukaba ushaka ikintu kiza , byanze bikunze n’ubushobozi buraboneka.”

Dr Charles Murigande avuga ko kimwe mu byo azi kuri Perezida Kagame ari uko  nta kintu kibaho kidashoboka kuri we.

Ati “ Nta kintu kitwa ngo ntibishoboka. Iryo jambo ntibishoboka muri we ntibibaho. Ikindi ni ukuntu akunda Abanyarwanda.”

D Murigande mi muntu ki ?

Dr Charles Murigande yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Buyapani, Australie, Nouvelle-Zélande, Thailand na Philippines kuva mu 2011 kugera mu 2015.

Yakoze no mu yindi myanya itandukanye muri Guverinoma irimo nk’aho yabaye Minisitiri w’Uburezi (2009-2011), Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (2008-2009), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (2002-2008) na Minisitiri wo gutwara abantu n’itumanaho (1995-1997).

Yabaye kandi Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda (1994-1995) nyuma aza gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Gashyantare 1998 aza kongererwa gutorwa bwa kabiri kuri uwo mwanya mu Ukuboza 2001 ndetse n’indi myanya itandukanye yakoze.

Dr Murigande afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mibare yakuye muri Kaminuza ya Namur mu Bubiligi mu 1986 ni nyuma y’uko ari naho yari arangirije amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza aho yabonye n’amanota y’ikirenga (grande distinction).

Photos:

[fluentform id="3"]