Mu mujyi wa Londres mu Bwongereza hari kubera imurikabikorwa ryiswe “Taste Rwanda” ryitabiriwe n’ibigo bisaga 20 byo mu Rwanda byohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bw’indabo mu mahanga.
Iri murikagurikabikorwa ryabaye kuri uyu wa kabiri, tariki 15 Ukwakira 2024, rihuza abagira uruhare mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston avuga ko iri murikabikorwa umusaruro wavuye mu lhuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ryabaye muri Mutarama 2024.
Ati “Uyu munsi twubakie ku byagezweho mu kwagura umubano mu by’ubucuruzi no kugaragaza ibyo u Rwanda rufite mu buhinzi bw’indabo.”
U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba byakuriwe umusore n’u Bwongereza mu kohereza ibikomoka ku buhinzi birimo indabo, ndetse ibi abahinzi bazo bavuga ko byongereye umusaruro boherezaga mu mahanga.








