Umuhanzikazi Bwiza Emerence, uri mu bagezweho kuri uyu munsi mu muziki nyarwanda kandi bahagaze neza, yahishuye ko kuri ubu nta mukunzi afite ndetse mu mupira w’amaguru ari umufana wihebeye ikipe ya Bugesera FC na FC Barcelona.
Ibi Bwiza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abakunzi b’umuziki we ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagiye ahandikirwa ubutumwa bw’amasaaha 24 (Story) maze abwira abafana be ati tuganire , mbwira icyo ushaka cyose.
Mu bitekerezo birenga 50 uyu muhanzikazi yakiriye yagiye asubiza bimwe mu bibazo abafana be bagiye bamubaza, ku ikubitiro umwe yamubajije niba yaba afite umukunzi.
Bwiza mu kumusubiza, yabanje guseka cyane , maze asubiza agira ati “ Oya”.
Uyu muhanzikazi yabajijwe ikipe afana hagati ya Real Madrid ndetse na FC Barcelona, asubiza ko akunda ikipe ya FC Barcelona nubwo aheruka kureba imikino yayo Lionel Messi akiyikinira .
Bwiza yongeye kubazwa ikipe akunda hagati ya APR FC na Rayon Sports maze asubiza ko yihebeye ikipe ya Bugesera FC ari naho akomoka.
Muri iki kiganiro n’abafana be, Bwiza yabajijwe ikipe afana hagati ya Arsenal na Manchester United.
Bwiza yabwiye uwari ubajije icyo kibazo ko afana ikipe ya Manchester United.
Ikindi kibazo uyu muhanzikazi yabajijwe ni umukinnyi akunda hagati ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.
Asubiza iki kibazo Bwiza yahise akoresha ifoto ya Lionel Messi, yicaye mu ntebe nk’umwami ateruye igikombe cy’Isi aseguwe ibihembo bya Ballondor 8 yatwaye.
Bwiza ari mu bahanzikazi bahagaze neza cyane mu muziki nyarwanda w’uyu munsi.
Uyu muhanzikazi akundwa n’abatari bacye binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Exchange, Carry Me, Ahazaza, Best Friend yakoranye na The Ben, n’izindi nyinshi.
BIMWE MU BIBAZO BWIZA YASUBIJE ABAFANA BE KU RUKUTA RWA INSTAGRAM









