Umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda uragaragarira Isi yose nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusi 1994. Ibi bishimangirwa n’ uburyo ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, umutekano, uburezi, imari, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Uko drones zahinduriye ubuzima Abanyarwanda
U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byatangiye gufata ingamba zihamye kugira ngo hatangire gutegurwa abantu bazaba bashobora gukorera muri iyo Si y’ikoranabuhanga rigezweho, isaba ubumenyi bwo kubyaza umusaruro ubwenge buhangano, Artificial Intelligence (AI).
Mu Rwanda, drone zatangiye gukoreshwa ku mugaragaro mu 2016, ubwo hatangizwaga ku nshuro ya mbere serivisi zo kugeza amaraso ku bitaro hifashishijwe drone za Zipline.
Icyo gihe u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Isi gikoresha drone mu gutanga imiti n’amaraso ku buryo buhoraho kandi bwemewe n’inzego z’ubuzima.
Uko imyaka yagiye ishira, drone zatangiye kwifashishwa no mu bindi bikorwa bitandukanye .
Mu Ukwakira 2021, Zipline yari imaze gutwara amaraso ku bitaro n’Ibigo Nderabuzima inshuro zisaga 200,000, ndetse yitezwe ko izajya izatwara ibintu bitandukanye inshuro zingana na miliyoni ebyiri mbere ya 2029.
Zipline mu gutwara intanga amaraso n’imiti
Uretse gutwara amaraso, imiti, inkingo n’ibikoresho by’ubuvuzi mu bitaro biri kure y’imihanda, utudege duto twa Zipline, twifashihwa mu gutwara intanga z’ingurube ku borozi, hagamijwe ko zitanga icyororo, zinifashishwa kandi mu bijyanye b’ubucuruzi.
Mu mwaka ushize wa 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwasinyanye amasezerano na Zipline, agamije ikoreshwa rya drones mu bikorwa byo kugeza ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) kuri za hoteli zitandukanye zo mu Gihugu.
Muri ayo masezerano, Zipline ifatanyije na RDB byari byitezwe ko izajya igeza ibicuruzwa nk’imyambaro n’izindi mpano zagenewe ba mukerarugendo ku mahoteli yo mu gihugu, bikazafasha mu kuzamura imishinga y’abantu bakora ibyo bicuruzwa mu gihugu.
Ibi kandi bizafasha kurushaho kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda cyane ko ayo mahoteli aba agendererwa n’abanyamahanga benshi cyane, ibizatuma n’ubukungu bw’igihugu bukomeza gutumbagira.
Drone mu kurwanya ‘abahebyi‘
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, muri uyu mwaka batangiye gukoresha utudege tutagira abapiloti tuzwi nka “Drônes” mu gutahura no guhashya abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bazwi nk’abahebyi.
Umukozi w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda, Bagirijabo Jean d’Amour avuga gukoresha iyo drone bigamije guca intege abakora ubucukuzi mu buryo butemewe.
Ati “Turimo gukoresha drônes kandi tumaze gufata abantu batari bacye bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ubu batangiye gushyikirizwa Inkiko.”
Utudege duto tutagira abapilote, dukunze kandi kwifashishwa n’abafata amashusho mu birori, bagira ngo bafate amashusho acyeye.
Drone mu gutembereza ba Mukerarugendo
Muri uku kwezi nabwo hamuritswe indege zitagira abapilote (drones (eVTOLs) zitwara abantu, biba ubwa mbere bikozwe muri Afurika.
Indege zatangijwe mu Rwanda zizwi nka ‘EVTOL’ zikorwa n’Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Zikoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%.
Imwe itwara abantu babiri. Ishobora no gutwara ibilo birenga 620 by’imizigo. Ishobora kugenda intera y’ibilometero 30 iri mu kirere. Ishobora kugenda iminota 25 itarashiramo umuriro.
Ishobora kugendera ku butumburuke bwa metero 100. Ifite amapine 12 afashe ku maguru ane. Ifite ikoranabuhanga riyifasha gutahura imbogamizi mu kirere.
Melissa Rusanganwa ushinzwe Ubuhahirane Mpuzamahanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, wakoze urugendo rwa mbere muri iyi ndege ubwo zamurikagwa, avuga ko izi ndege zizafasha mu bukerarugendo bw’u Rwanda, abantu bagafashwa mu gusura ibice bitandukanye bikozwe vuba.
Ati “Murabizi twatangiriye kuri drones zitwara ibintu cyane cyane imiti n’amaraso kwa muganga. Uru ni urundi rwego twinjiyemo ruzafasha mu bukerarugendo bikanadufasha kugera ku ntego twihaye yo kugabanya imyuka yangiza ikirere.”
Kugeza ubu u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, ndetse ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byashyize imbere gahunda yo kwihutisha ikoranabuhanga mu nzego zose.











