sangiza abandi

Nyamagabe: Minisitiri Uwimana yifatanyije n’abaturage kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée, yasabye abagabo gufatanya n’abagore babo mu mirimo yo mu rugo, kuko iterambere ry’umugore ari iterambere ry’urugo.

Minisitiri Uwimana yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 15 ukwakira 2024, ubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, wabereye mu murenge wa Gatare mu karere ka Nyamagabe.

Uyu munsi witabiriwe na Minisitiri w’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Uwimana Consolée n’izindi nzego zitandukanye zireberera iterambere ry’umugore zaba izo mu Rwanda no mu mahanga.

Ni umunsi warazwe n’ibikorwa bitandukanye biromo kwerekana ibyo bakora mu rwego rwo kwiteza imbere no gushyigikira umugore wo mu cyaro mu kumuha ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere arengera ibidukikije.

Minisitiri Uwimana yaboneyeho gusaba abagabo gufatanya n’abagore babo mu mirimo kuko iyo umugore ateye imbere n’umuryango uba uteye imbere.

Yakomeje abibutsa ko ari inshingano za buri wese kurwanya amakimbirane yo mu muryango, ubuharicye n’ubushoreke kuko bigira ingaruka mbi ku bana no ku muryango muri rusange.

Abagore bo mu karere ka Nyamagabe bamuritse ibikorwa bishingiye ku buhinzi bw’ibirayi, ibigori, imbuto, imboga n’ingano ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi nko gukora imitobe mu mbuto.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]