sangiza abandi

Hagiye kwifashishwa urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi mu kurwanya imirire mibi mu Rwanda

sangiza abandi

Ihuriro Nyarwanda ry’Urubyiruko rukora Ubuhinzi n’Ubworozi (RYAF), ryasinye amasezerano n’Umuryango Mpuzamahanga GAIN Rwanda (Global Alliance for Improved Nutrition), agamije kurwanya imirire mibi mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa, kane tariki ya 18 Nzeri 2025, hagati y’Umuyobozi wa RYAF, Rwiririza.J.M.Vianney n’umuyobozi wa GAIN Rwanda, Silver Karumba.

Aya masezerano yitezweho ko azabyazwa umusaruro mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kurwanya imirire mibi mu Rwanda binyuze mu gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Abayobozi b’impande zombi bagaragaje ko aya masezerano atari ukuyashyiraho umukono gusa, ahubwo ashimangira umubano ukomeye uri hagati y’ibi bigo byombi.

Umuryango Global Alliance for Improved Nutrition (GAIN) washinzwe mu 2002, ugamije guteza imbere imirire myiza ku Isi hose, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Uyu muryango ufite icyicaro i Geneva mu Busuwisi, ariko ukagira amashami mu bihugu birimo u Rwanda, Bangladesh, Benin, Ethiopia, India, Indonesia, Kenya, Mozambique, Nigeria, Pakistan, Tanzania na Uganda.

Ku rundi ruhande RYAF ni ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rukora ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi bifitanye isano nabyo, hagamijwe guteza imbere uru rwego bigizwemo uruhare rufatika n’urubyiruko.

Photos:

[fluentform id="3"]