sangiza abandi

Ingabo zirimo iz’u Burundi zasoje amahugurwa yaberaga  mu Rwanda

sangiza abandi

Abakuru b’Ingabo bo mu bihugu byo muri Afurika birimo u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Uganda, na Comoros bari kumwe n’abahagarariye ingabo bo mu Karere batabara aho rukomeye ,Eastern Africa Standby Force (EASF), barangije amahugurwa yaberaga mu Rwanda.

Aya mahugurwa yaberaga mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru y’u Rwanda, yatangiye 8-19 Nzeri 2025, yahabwaga abazahugura abandi, “Battle Group Commanders Training of Trainers” agamije gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro.

Aya mahugurwa yari agamije guha ubumenyi n’ubushobozi abahawe ayo masomo ngo afashe abayobora amatsinda y’Ingabo mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF, Command and Staff College rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, asoza aya mahugurwa, yavuze ko aya masomo ari ingenzi cyane, kuko yahaye abayitabiriye ubumenyi bw’ingenzi n’ubushobozi .

Yongeyeho ati “ Aya mahugurwa yabaciriye inzira mu nzira zose mu kwiye kunyuramo mbere na nyuma yuko mutangira akazi .

Akomeza ati “  Mu magambo macye, mwahawe ubumenyi ,ubwenge, umuntu watojwe yagakwiye kuba afite.”

Yashimiye Ikigo Nyafurika Gishinzwe Guharanira Amahoro, the African Peace and Security Architecture (APSA), ku nkunga cyatanze, ku bufatante na Rwanda Peace Academy n’Ubunyamabanga bwa Eastern Africa Standby Force.

Lt Col Laurence Githaiga, ni umwe mu bahawe aya amagurwa. Yashimiye Rwanda Peace Academy ku bwo kwakira aya mahugurwa.

Yatangaje ko azabagirira akamaro mu guhugura abandi mu gihe bazaba basubiye mu bihugu byabo.

Yagize ati “Aya masomo yari meza cyane, kandi y’ingenzi mu kuduha ubumenyi bukenewe bwo gutoza mu bihugu byacu. Azanagira uruhare mu gufasha Inzego z’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force) kongera ubufatanye no kubaka ubushobozi mu bijyanye n’amahoro n’umutekano muri aka karere.”

Uretse amasomo bahawe, abitabiriye amahugurwa hamwe n’ababatozaga, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Inzu Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika  Jenoside, aho bungutse ubumenyi bw’uburyo Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba

Photos:

[fluentform id="3"]