sangiza abandi

RDB yaganiriye n’Umushoramari wubaka ‘ Inzovu Mall’

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’iterambere,RDB, rwatangaje ko iki cyumweru, Umuyobozi wayo, Jean Guy K.Afrika, yaganiriye n’ Umuyobozi Mukuru wa Groupe Duval, Eric Duval hamwe n’itsinda rye, baganira ku mishinga y’imyubakire y’inzu y’Ubucuruzi ya ‘Inzovu Mall’.

RDB ivuga ko mu byo baganiriye, harimo ibijyanye n’imyubakire y’inzu y’Ubucuruzi ya Inzovu Mall , izaba ifite za hoteli , umushinga wo kubaka Kigali Sky Whell, za Resitora n’ibindi bizatuma abanyakigali bidagadura.

Groupe Duval ni sosiyete ifite inkomoko mu Bufaransa, yashinzwe na Eric Duval ariko iyoborwa na Pauline Duval.

Mu Rwanda ibikorwa byayo bishingiye kuri sosiyete yitwa Duval Great Lakes Ltd iyoborwa na Vicky Murabukirwa. Groupe Duval yashoye mu mishinga y’ubwubatsi, kwakira abantu, gutunganya ibyo kurya n’ibindi.

Mu mishinga Duval Great Lakes Ltd ifite mu Rwanda, harimo umwe w’akataraboneka wo kubaka inzu ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi ku Kimihurura ahazwi nka Minijust iruhande rwa Kigali Convention Centre izaba yitwa Inzovu.

Mu Inzovu hazaba harimo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, imikino y’amahirwe, aho kwidagadurira, za restaurant n’ibindi bitandukanye.

Ahubakwa Inzovu Mall zaba bari ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye

Photos:

[fluentform id="3"]