sangiza abandi

Bugesera: Imiryango  96 yari isigaye ku kirwa cya Sharita igiye kwimurwa

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butangaza ko kugeza ubu imiryango 96 yari isigaye ku kirwa cya sharita mu karere ka Bugesera, mu Murenge mu Murenge wa Rweru,  itarimurwa, igiye gutuzwa mu Midugudu igiye kubakwa.

Icyo kirwa kiri mu Kagari ka Sharita gakikijwe n’amazi, aho kuhava ugera mu tundi tugari bituranye turiho ibikorwaremezo, nibura bisaba iminota 20 ukoresheje ubwato.

Akarere ka Bugesera gasanzwe gafite ibirwa bibiri birimo icya Sharita n’icya Mazane. Muri ibi birwa hari hatuye abaturage benshi bagorwaga no kubona ibikorwaremezo kuko nko kugira ngo bareme isoko, babone amashuri y’abana, ubuvuzi n’ibindi nkenerwa byabasabaga kwambuka uruzi bakoresheje ubwato.

Abaturage bavuga ko babona iterambere riri kubasiga kuko nta bikorwaremezo bagira.

Umwe mu baturage yigeze kubwira RBA ati  “Ubu abandi aho bari babona amazi meza, bafite imihanda, amashanyarazi, amavuriro n’ibindi, ariko twe hano nta na kimwe dufite. Turasaba ko byakwihutsihwa na twe bakatwimura.”

Harelimana Valens umaze imyaka umunani yubatse, yavuze ko afite imbogamizi yo kuba abagomba kwimurwa barabaruwe we akiri ingaragu.

Yagize ati “Urutonde rw’abagomba kwimurwa barukoze nkiri umusore nyuma ndubaka, maze imyaka umunani. Nubatse nyuma, rero bituma nibaza aho nzagana nibaza kwimura ababyeyi banjye kuko urugo rwanjye rutabaruwe.”

Ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, n’Akarere ka Bugesera, bwashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazatuzwa imiryango izimurwa kuri icyo kirwa, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko  uyu mwaka uzarangira abaturage bose bamaze kwimurwa.

Ati “  Dufite imiryango iba mu kirwa cya sharita , twatangiye kujya tuyivanamo, mu minsi ishize twavanyemo imiryango myinshi tuyimurira imusozi, hari hasigayeyo imiryango 96 , turi muri gahunda yo kububakira kugira ngo dusoze uyu mwaka bimutse.”

Yakomeje agira ati “ Turifuza ko basoza umwaka bari mu Mudugudu wa Kivusha aho turi kububakira. Icyakozwe hamwe na guverineri , ni ugutangiza izo nyubako, ni ugushyiraho ibuye fatizo. Ni igikorwa twishakamo ubushobozi nk’Akarere ku bufatanye n’abaturage. “

Ikirwa cya Sharita ni kamwe mu tugari dutanu tw’Umurenge wa Rweru. Mu 2018 habarurwaga imiryango 72 yari ihatuye, gusa ariko yagiye ikomeza kwiyongera kuko abahatuye bakomeza kororoka bagashinga ingo.

Mu Karere ka Bugesera habarizwaga ibirwa bibiri byari bituwe n’abaturage, ari byo ikirwa cya Mazane n’icya Sharita. Ubu, ikirwa cya Mazane nta muturage ukihatuye kuko bose bimuriwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Mbuganzeri mu Murenge wa Rweru.

Biteganyijwe ko hazubakwa inzu 48 zo mu bwoko bwa 2 in 1 azuzura atwaye asaga miliyoni 718 z’amafaranga y’u Rwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]