Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Ildephonse Musafiri yagaragaje imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi yashorwamo imari mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 785$.
Tariki ya 15 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Ildephonse Musafiri, yahagarariye Perezida Kagame mu nama mpuzamahanga yita kw’Iterambere ry’Ubuhinzi ku Isi, ifite insanganyamatsiko “ ‘Uburenganzira ku biribwa:Ubuzima bwiza n’ejo heza’.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatatu, yatangiye bwa mbere mu 2021, hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bigira uruhare mu kuzamura ejo hazaza n’iterambere rirambye (SDGs).
Nyuma y’iyi nama, Minisitiri Musafiri yagejeje ku bashoramari imishinga itanu y’ubuhinzi n’ubworozi yashorwamo imari mu Rwanda harimo:
Ubuhinzi bw’Icyayi hashorwamo miliyoni 289$, mu kucyongerera umusaruro ku buryo kigurishwa no ku masoko mpuzamahanga. Kurora Amatungo magufi hashorwamo miliyoni 169.8$ mu bworozi bw’inkoko n’ingurube.
Ubuhinzi bw’ibirayi hashorwamo miliyoni 63.8$ mu kongera umusaruro waba uw’imbere mu gihugu no gusagurira amasoko yo hanze. Ubuhinzi bw’imbuto hashorwa miliyoni 222.3$ zirimo miliyoni 40.5$ ku biti bya avoca na miliyoni 181.8$ ku buhinzi bw’urusenda.
Ubworozi bw’inka hashorwamo miliyoni 40.2$ mu kongera ubushobozi bwo gutunganya ibizikomokaho mu rwego rwo guhaza amasoko.
Minisitiri Musafiri yagaragaje ko iyi mishinga uko ari itanu yunguka, ahamagarira abashoramari kugira uruhare mu buhinzi bw’u Rwanda binyuze muri gahunda yo kurwanya ubukene n’inzara mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere yiswe “FAO Hand in Hand Initiative”
Ibarura rusanjye rya gatanu ryerekana abaturage n’imiturire ryo muri 2022, ryagaragaje ko 69% by’abaturarwanda bakora ubuhunzi.
Ubuhinzi bufatwa nk’inkingi y’iterambere ry’u Rwanda, cyane ko bugira uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda no kuzamura ubukungu bw’umugore ndetse bugatanga akazi ku rubyiruko.









