sangiza abandi

Abenjeniyeri mu Rwanda bagiye gushyirirwaho igiciro gihuriweho kuri serivisi batanga

sangiza abandi

Abenjeniyeri mu Rwanda basanga gushyiraho igiciro gihuriweho kuri serivisi batanga byatuma batera imbere ku rwego nk’urwabanyamahanga.

Byagarutsweho n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda bemeza ko hari kwigwa uburyo bashyiraho igiciro cya serivisi batanga mu ngeri zitandukanye, kuko usanga bamwe baca amafaranga menshi abandi ugasanga baca make.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga Nyarwanda rw’Abenjeniyeri mu Rwanda (IER) Eng. Gentil Kangaho, yerekana ko bamwe mu benjeniyeri babura akazi abandi ugasanga baringinga abakiliya rimwe na rimwe ugasanga bakoreye ku giciro gito cyane, ibi akabona biterwa n’uko nta biciro rusanjye bageneye iyi serivisi batanga.

Yagize ati” Nshobora gufata akazi ko kukubakira ubu ngubu nkaguca amafaranga runaka hakaza undi akaguca amafaranga make cyane cyangwa menshi cyane ariko icyo turimo gukora, turimo gukorana na RPPA. Ni ukuvuga ngo twashyizeho umuhanga urimo kutwigira no mu bindi bihugu duturanye ese ikiguzi kuri serivisi enjeniyeri atanga mu ngeri runaka, bisaba angahe, bisaba iki?”

Eng. Kangaho asobanura ko ubwo bazaba bamaze gukusanya amakuru arebana n’ikiguzi cya serivisi Enjeniyeri atanga bazicara bagashyiraho gahunda nshya y’uburyo byajya bikorwa muri rusanjye.



Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]