sangiza abandi

U Rwanda rugiye  kwakira inama yiga ibijyanye no gukonjesha ibiribwa n’imiti

sangiza abandi

U Rwanda, rugiye kwakira inama yiga ku buryo abakora mu nzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi no mu buvuzi bahabwa ubumenyi mu bijyanye no kubika no gukonjesha ibikomoka ku buhinzi n’imiti mu buryo butangiza ikirere.

Iyi nama izabera mu Rwanda, ibere mu kigo cyiswe African Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain (ACES)gitanga ubumenyi ku bijyanye no kubika no gukonjesha ibikomoka ku buhinzi ndetse n’imiti yifashishwa mu buvuzi.

Iyi nama izaba kuva 6-10 Ukwakira 2025, ikazaba irimo abayobozi batandukanye , abahinzi, abahanga mu by’ubuzima , abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye .

Ku munsi wa mbere w’iyi nama, abahinzi n’abagira uruhare mu ruhererekane rw’ubuhinzi bazigishwa uburyo buboneye bwo kubika no gutwara umusaruro neza bityo bikagabanya umusaruro w’ibiribwa wangirikaga utaragezwa ku isoko kandi bigatuma abahinzi bagira inyungu.

Ni mu gihe indi minsi  abakora mu nzego z’ubuzima bo bazigishwa uburyo bwiza bwo kubika inkingo,imiti n’amaraso  hakoreshejwe uburyo bwo kubikonjesha.

Ni mu gihe kandi na ba rwiyemezamirimo bazagaragaza imishinga itandukanye ijyanye no kubungabunga ikirere .

Muri iyi nama kandi  hazatangwa ibiganiro  bijyanye n’uburyo bwiza bwo gukonjesha butangiza ikirere ,n’uburyo ubukungu bw’igihugu bwatera imbere.

Minisitiri w’Ibidukikije , Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kwakira iyi nama mu kigo cya Ruburizi .

Ati “ Iki kigo ntabwo kifasha u Rwanda gusa ahubwo muri Afurika hose . “Dr Arakwiye avuga ko ari umwanya mwiza wo kubyaza umusaruro aya  mahirwe aje mu gihugu.

Dr Arakwiye avuga ko hejuru ya 40% by’imboga n’imbuto byangirika bigisarurwa kubera kubura ububiko bukonjesha.

ACES ni umushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, u Bwongereza, gahunda mpuzamahanga yo kugabanya ibyuma bikonjesha bisohora umwuka wangiza ikirere, UNEP’s United for Efficiency (U4E).

Umwihariko w’iki kigo ni uko gikoresha imashini zitangiza ibidukikije.

Muri iki kigo hari imashini zigaragaza uburyo wabika ibiribwa kugira ngo bigumane ubuziranenge. Abantu baza kubyigiraho baba abo mu Rwanda no muri Afurika.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]