Tariki ya 8 Ukwakira nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina waruteganyijwe tariki ya 18 Ukwakira wasubitswe. Ese nyuma yaho byifashe bite mu Kinigi aho wari kubera?
Nyuma yaho hasubitswe umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi. Mu Kinigi bimwe mu bikorwa by’imyiteguro byarakomeje naho ibindi birahagarara.
Mbere y’uko iki gikorwa gisubikwa, mu Kinigi ahasanzwe habera umuhango wo Kwita Izina hari abaturage bo mu Mirenge ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bahawe akazi kajyanye no kuharimbisha no kuhakora isuku, hatunganwa neza inzira z’abanyamaguru n’ahaparika ibinyabiziga.
Mu makuru dukesha RBA n’uko ubu umubare wamaze kugabanuka, aho abakozi bavanywe kuri 700 ubu hakaba hasigayemo abagera ku ijana bitewe n’imirimo itandukanye yagombaga gukorwa ariko yahise ihagarikwa.
Gusa n’ubwo bimeze gutya, ba mukerarugendo baturuka hirya no hino ku Isi bakomeje kuza gusura Pariki y’Ibirunga, ari nako hubahirizwa ingamba zo kwirinda virusi ya Marburg bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse hapimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara.
Abashyitsi basura Pariki y’Ibirunga nabo bahamya ko banezezwa no gutemberera mu Rwanda, ndetse ko banyuzwe n’uburyo gahunda zose ziteguye birushaho gutuma bumva batekanye.
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Prosper Uwingeri avuga ko muri iki gihe ibikorwa byo gusura iyi pariki bitahagaze, ni mu gihe hagiteherejwe itariki nshya umuhango wo Kwita Izina uzaberaho nk’uko bitangazwa na RDB.





