Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Côte d’Ivoire bahuriye mu birori bya “Le Festival Café Chocolat”, bigamije kumurika ikawa y’u Rwanda na Chocolat ya Côte d’Ivoire.
Ni ibirori byabaye ku wa 16 Ukwakira 2024, biteguwe n’ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Côte d’Ivoire, hagamijwe guteza imbere ibi bicuruzwa bikorerwa mu bihugu byombi.
Habaye kandi ibiganiro byahuje abayobozi b’ibigo bicuruza Kawa na Chocolat n’abanyenganda bazitunganya, hagamijwe gushaka uburyo bwo kongera imikoranire.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, muri Nzeri 2024 cyatangaje ko amoko 18 ya kawa y’u Rwanda yahize andi mu irushanwa mpuzamahanga, ndetse harimo n’iyagize umwihariko wo kugurishwa agera ku 97.200 Frw ku kilo.
Chocolat, itunganywa mu gihingwa cya cacao cyera muri Côte d’Ivoire, ni kimwe mu bicuruzwa bikunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga, aho iki gihugu gihagarariye 45% mu musaruro wacyo.











