sangiza abandi

I Huye Minisitiri w’Intebe yagaragarijwe inyungu yitezwe ku nyubako y’ubucuruzi ya Miliyari 7 Frw

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe ,Dr Nsengiyumva Justin,uri gusura uturere tw’Intara y’Amajyepfo, yeretswe inyungu yitezwe mu nyubako y’ubucuruzi, Huye Trading Company, izuzura itwaye miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusura akarere ka Nyaruguru, yerekeje mu ka Huye, yerekwa imwe mu mishinga migari iteganyijwe izasiga itanze akazi ku bantu batandukanye.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Huye, Gervais Butera Bagabe, yabwiye Minisitiri w’Intebe ko yishimiye ko yabagendereye mu karere.

Bagabe yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere umujyi wa Huye, amazu 28 amaze kuvugururwa kandi hagenda hubakwa inyubako nini z’ubucuruzi.

Ati “ Ubu turakataje, turi kugerageza guteza umujyi wacu imbere. Iki kibanza muri kubona ( yereka Minisitiri w’intebe inyubako y’ubucuruzi iri kubakwa) ni metero kare 5000 ariko ubuso bwubakwaho ni ibihumbi 22.” Ni ahantu hashobora kuzakira abantu bagera ku bihumbi nka 2000.”

Bagabe yabwiye Minisitiri w’Intebeko bafite imishinga itatu yo kubaka.

Ati “ Uko iminsi ishira n’indi igataha,turabizeza ko umujyi wacu uzakomeza utera imbere.”

Bagabe yavuze ko inyubako iteganyijwe izarangira mu Ukuboza 2026, ikazasiga itwaye Miliyari 7 Frw.

Minisitiri w’Intebe yashimye imishinga iteganyije, abizeza ubufasha aho buzakenerwa bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.

Iyi  nyubako Minisitiri w’intebe yasuye, yubatswe mu kibanza cy’ahahoze Umurenge wa Ngoma, Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Ngoma na RC Huye.

Ni inzu izaba igeretse kabiri ariko ari ngari, ariko hejuru ntabwo hazasakarwa kuko biteganywa ko igice cya mbere nicyuzura, hejuru yayo hazongerwaho andi amagorofa atanu.

Izaba ifite ascenseurs eshatu na tapis roulant nk’uburyo bwo kwihutisha abajya mu magorofa yo hejuru.

Biteganywa ko HTC izaba inyubako ya mbere mu Ntara y’Amajyepfo yubakanywe ikoranabuhanga rirengera ibidukikije.

Iyi nyubako izaba ari imwe mu nyubako nini y’ubucuruzi mu ntara y’Amajyepfo

Photos:

[fluentform id="3"]