sangiza abandi

U Rwanda na Hongrie byasinyanye amasezerano ajyanye na siporo

sangiza abandi

U Rwanda na Hongrie byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere siporo.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe na Péter Szijjártó, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo abayobozi bombi bitabiraga Inama ya 80 ya LONU.

Usibye guteza imbere siporo, ibihugu byombi kandi byemeranyije gukomeza ubufatanye mu bijyanye na Diporomasi, gukwirakwiza amazi ku baturage,uburezi n’Ishoramari.

U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Budapest, Hongrie, mu Ukuboza 2023. Muri Werurwe 2024.

Hongrie ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ariko yafunguye ibiro [diplomatic office] byayo i Kigali muri Kanama 2023.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere no guha buruse abanyeshuri b’Abanyarwanda zo kujya kwiga muri icyo gihugu ndetse no mu buvuzi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]