sangiza abandi

U Rwanda rwiteguye kwakira Abanyarwanda batandatu baheze muri Niger

sangiza abandi

U Rwanda rwemereye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko rwiteguye kwakira Abanyarwanda batandatu bacumbikiwe muri Niger, barimo abasoje igifungo n’abagizwe abere ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma y’uko raporo perezida w’urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, agejeje kuri Loni ikibazo cy’uko aba Banyarwanda babuze igihugu kibakira.

Aba banyarwanda ni Zigiranyirazo Protais, Col Nteziryayo Alphonse, Capt Sagahutu Innocent, Mugiraneza Prosper na Maj Nzuwonemeye François-Xavier.

Ambasaderi wungirije w’u Rwanda muri Loni, Kayinamura Robert, agaragaza ko guverinoma y’u Rwanda yiteguye kubakira. Ati “Guverinoma y’u Rwanda yabisobanuye neza kenshi ko aba Banyarwanda bagizwe abere cyangwa bafunguwe n’urukiko bemerewe kugaruka mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko aba ataribo ba mbere igihugu cy’u Rwanda cyaba cyakiriye, kuko hari abandi babarirwa mu bihumbi bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe, bagaruka mu gihugu babana mu mahoro n’abandi barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ambasaderi Kayinamura yasabye Loni ko yakohereza mu Rwanda inyandiko z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho i Arusha (ICTR).

Asobanura ko izo dosiye ari umutungo ndangamateka ukomeye ku Rwanda, asaba ICTR ko yabaha izo dosiye zikabikwa ku butaka bw’igihugu.

Yasezeranyije ko u Rwanda ruzatanga umusanzu mu kubaka inyubako izabikwamo izo nyandiko kandi bazubahiriza ihame ryo kurinda ibanga ry’amakuru akubiyemo, kandi ruzafasha inzego zizikeneye kuzigeraho mu gihe izinyandiko zizaba ziri mu Rwanda.

Ni mu gihe imirimo ya IRMCT yo gukurikirana no kuburanisha Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangiye, uru rwego rukaba ruteganya gufunga ibiro byarwo mu Rwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]