sangiza abandi

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri bitabiriye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi bahagarariye isinywa ry’amasezerano agamije guteza imbere ibijyanye no gucunga umutungo w’amazi,ubukungu n’ubucuruzi, gusangira ubutaka hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi,imiturire guteza imbere ishoramari.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Cairo mu Misiri aho Perezida kagame n’itsinda bari kumwe bari kugirira urugendo muri iki gihugu.

Mbere y’isinywa ry’amasezerano, Perezida Abdel Fattah El-Sisi yabanje kwakira Perezida Paul Kagame mu ngoro ye .

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Misiri, Ambassador Mohamed El-Shennawy, yatangaje ko nyuma yo kumwakira mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu, abayobozi bombi bagiranye ikiganiro mu muhezo ndetse ko nyuma habaye ikiganiro cyagutse hagati y’itsinda ry’u Rwanda n’irya Misiri.

Perezida wa Misiri, El-Sisi yashimye ubufatenye buri hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu nzego z’ubukungu,ubucuruzi,  ’ubuvuzi,imyubakire n’ibindi.

Yavuze ko ubu bufatanye buzakomeza ndetse ko biteguye gushyigikira u Rwanda mu cyerekezo 2050.

Perezida Paul Kgame nawe yashimye umuhate n’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, avuga ko byose biri mu nyungu z’ibihugu n’abaturage muri rusange.

Perezida Kagame ati “ u Rwanda na Misiri hari amahirwe bisangiye akwiye gushyirwamo imbaraga mu buteza imbere ubukungu bw’ibihugu byacu.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ari umugabe ukungahaye ku mutungo kamere bityo ukwiye kubyazwa umusaruro.

Ati “ Icyo dushaka ni uko ni ugushyiraho uburyo buzanira iterambere rirambye n’ubukungu abaturage bacu.”

Nawe yijeje mugenzi we wa Misiri ko ubu bufatanye buzakomeza.

Baganiriye ku mutekano w’Akarere.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Misiri avuga ko abayobozi bombi banaganirye ku bibazo mpuzamahanga ndetse n’Akarere k’Ibiyaga bigari.

Perezida El-Sisi yavuze ko “ Misi ishyigikiye umutekano no kutajegajega kw’akarere bikomeje gusubiza inyuma iterambere.”

Abakuru b’ibihugu byombi kandi baganiriye  uburyo bateza imbere ubufatanye mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bihurira ku ruzi rwa Nil .

Abakuru b’ibihugu byombi kandi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Photos:

Photos:Village Urugwiro

[fluentform id="3"]