Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro mu majyaruguru ya Sudani y’Epfo, Col. Nittin Mamgain yashimiye Ingabo z’u Rwanda batayo ya kabiri (Rwandabatt 2), zagize uruhare runini mu kurinda umutekano w’ikigo cy’ibikoresho ndetse n’abasivire baba mu nkambi ya Malakal.
Ibi yabitangaje ku wa Kane tariki ya 17 ukwakira 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku biro byabo i Malakal, ashimangira ko Rwanbatt 2 ikorera mu turere tugira umutekano mucye.
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Amajyepfo kuva mu 2014, zagize uruhare runini mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri aka karere.
Avuga ko umwaka ushize mu gihe cy’amakimbirane ashingiye ku moko, Batayo ya kabiri y’u Rwanda ifatanyije na Batayo ya mbere yo mu Buhinde (Indbatt1), bagize uruhare runini mu gutabara ubuzima bw’abaturage.
Ati “ Ku nshuro ya mbere twabonye itsinzi muri Kamena 2023, kubufatanye bwa Rwanbatt2 na Indbatt1, twashoboye kurinda ubuzima bwa bantu”
Akomeza avuga ko no mu 2019 bari babashije kurwanya ubwicanyi ku bufatanye bwa Batayo zombi, nubwo hari abantu umunani bahasize ubuzima, ariko Ingabo z’u Rwanda zakomeje kurwanya ko uyu mubare wiyongera.
Mamgain yakomeje agaragaza uruhare rw’ingabo z’u Rwanda, mu guhagarika ihohoterwa mu gace ka Nasser, avuga ko zakoranye n’abaturage mu bukangurambaga bwo kurirwanya.
Col. Nittin Mamgain yavuze uko yabonye u Rwanda ku shuro yambere yarusuye ati” Iyi ni nkuru bwira abantu bose, haba mu rugo ndetse na hano.”
Avuga ko ibihugu byinshi byo muri Afurika bishobora kwigira ku Rwanda, ndetse ko imyitwarire y’abaturage n’ubwitange bwabo bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.





