sangiza abandi

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yasabye Urukiko gukurikiranwa adafunze

sangiza abandi

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruri kuburanisha urubanza ruregwamo Kalisa Adolphe ‘Camarade’ wahoze ari umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ,FERWAFA.

Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo nkunyereza umutungo wa leta ndetse n’icy’inyandiko mpimbano.

Umunyamategeko we Me Bizimana Emmanuel yongeye kuzamura inzitizi muri uru rubanza, avuga ko ikirego cyatanzwe mu Rukiko rutabifitiye ububasha.

Umwavoka avuga ko ibyaha Kalisa yakoze , ari ibyaha yakoze akiri Umunyamabanga wa FERWAFA kandi iri mu Murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo.

Me Bizimana avuga ko Umurenge wa Remera uri mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bityo aho ubu ruri kuburanishwa rutabifitiye ububasha.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko aho Kalisa atuye, bigaragaza neza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rubifitiye ububasha.

Buvuga ko mu mwirondoro we yatanze, yavugaga ko atuye mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo.

Ikindi ubushinjacyaha bugaragaza ari uko amafaranga akekwa kunyereza ari ayakoreshejwe mu ikipe y’igihugu, Amavubi, yari muri Nigeria.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibikorwa bigize icyaha akurikiranyweho bitakorewe mu nyubako ya FERWAFA.

Ubushinjacyaha buvuga ko igikwiye kugibwaho impaka ari aho atuye , mu Murenge wa Kimironko.

Urukiko ruvuga ko muri dosiye,bigaragara ko urugo atuyemo, hasatswe hasangwamo mudasobwa, imipira yo gukina n’ibindi bikoresho by’ikipe y’igihugu bityo ibyaha akurikiranyweho bitakorewe mu nyubako ya FERWAFA.

Me Bizimana we avuga ko inyandiko mpimbano aregwa, ari inyemezabwshyu zakorewe muri FERWAFA , bityo ibikorwa yakoze yabikoreye ari mu kazi .

Me Bizimana asanga urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rudafite ububasha kuburanisha uru rubanza.

Me Bizimana avuga ko amafaranga yohererejwe ari mu kazi ndetse ko ibikorwa byose byabereye hanze y’igihugu nta kintu na kimwe ashinjwa n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ikirego kiri mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

Me Bizimana avuga ko Urukiko rukwiye gusuma niba koko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Urukiko ruvuga ko impamvu zazamuwe n’umunyamategeko ku birebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo zizasuzumwa.

Kalisa Adolphe akurikiranyweho nkunyereza ibihumbi 21.387$ ,ku bizishyurirwa mu rugendo rw’ikipe y’igihugu yari arimo muri Nigeria.

Akurikiranyweho kandi n’inyandiko mpimbano za fagitire ya Ibom Hotel yo muri Nigeria, yari mu Mujyi wa Uyo.

Ubushinjacyaha buvuga kandi hari andi amafaranga yabikuje akiva mu rugendo muri Nigeria ariko ntagaragaze icyo ayo mafaranga yayakoreshejwe.

Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko zimwe mu mpamvu zikomeye ari uko hari amafaranga avuga ko Camarade yishyuye Ibom Hotel akoresheje Visa Card andi akayishyura mu ntoki.

Buuvuga ko impamvu akwiye gufungwa ari uko iperereza rigikomeje, ibyaha akurikiranyweho bikaba igifungo kirenze imyaka ibiri .

Kalisa Adolphe we yabwiye urukiko ko impampuro zose yohereje zari zifite aho zaturutse kandi zifite ibimenyetso kuko zoherezwaga hakoreshejwe Whatsapp.

Ikindi avuga ko ubushinjacyaha bwerekana impapuro zimwe izindi ntibazigaragaze .

Avuga ko ko yari afite FIFA agent wamufashaga kuri buri kimwe zirimo n’izo nyandiko ubushinjacyaha bumurega.

Ibyaha ubushinjacyaha bumurega harimo ibyo yakoreye mu Mujyi wo muri Nigeria witwa Uyo urimo Ibom Hotel yari acumbitsemo .

Urukiko ruvuga ko mu ibazwa ubushinjacyaha bwamubabjije amafaranga yabikuje arenga ibihumbi 11$ , ubwo yavaga muri Nigeria, avuga ko yakwemera kuyasubiza mu gihe yaba arekuwe.

Me Bizimana avuga ko ubushinjacyaha impamvu bushingiraho bumusabira gufungwa zidafite ishingiro kuko amafaranga yahawe agaragaza icyo yakoreshejwe ndetse ko Hotel yemeye ko asohoka yamaze kwishyura.

Me Bizimana avuga FIFA agent yakoranye na Adolphe Kalisa kugira ngo imyiteguro irusheho kuba myiza .

Bitandukanye n’uburyo ubushinjacyaha bufata uyu nk’umukomisiyoneri.

Umunyamategeko wa Camarade avuga ko uyu FIFA Agent atari baringa ndetse no mu yindi mikino yakurikiye yifashishijwe mu gufasha ikipe y’igihugu.

Ikindi agaragaza ni uko inyandiko mpimbano aregwa , Camarade iyo aza kuba yari azi ko ari impimpano atari ku zohereza no muri group Whatsapp.

Avuga ko itegeko riteganya ko ashobora gutanga ingwate , akaba yakurikiranwa adafunze.

Ingwate irimo icyemezo cy’umutungo na expertise yayo gikubye inshuro enye ikiburanywa.

Camarade yatangaje ko Kalisa Jules Cesar nk’umwishingizi we ndetse ko nawe ubwe abyemera.

Ubushinjacyaha buvuga ko yafungwa by’agateganyo kuko hari impungenge ko yabangamira iperereza.

Urukiko nyuma yo kumva impande zombi, rwanzuye ko iburanisha risozwa, icyemezo kikazasomwa tariki ya 29 Nzeri 2025, saa tanu n’igice (11h30) z’amanywa.

Photos:

[fluentform id="3"]