Kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Inama y’Inteko Rusange ya 194 y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI) yateranye bwa mbere mu Rwanda.
Iyi nama kandi ibaye mu gihe i Kigali hari gukinirwa Shampiyona y’Isi y’Amagare, nayo ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu Rwanda.
Iyi nama iramurikirwamo raporo y’iri shyirahamwe ku bihugu binyamuryango, inaberemo amatora y’uzariyobora muri manda ikurikira, agasimbura David Lappartient ufite izi nshingano.
Perezida Kagame yashimye iterambere ry’umukino w’amagare muri Afurika n’impinduka wazanye ku buzima bw’abaturage n’iterambere rya Siporo kuri uyu mugabane n’u Rwanda rudasigaye.
Ati “Mu Rwanda twashyize imbaraga mu guteza imbere umukino w’amagare nka siporo. Ndashimira abafatanyabikorwa bakoranye natwe mu kubikora.”
Yakomeje agira ati “Izi mbaraga zahinduye Tour du Rwanda rimwe mu masiganwa ari ku isonga muri Afurika ndetse byashyize ifatizo ku iterambere ry’umukino.”
Yavuze ko siporo yabaye umuyoboro w’iterambere, ndetse itanga n’amahirwe atandukanye.
Ati “Kwakira ibikorwa biri ku rwego rw’Isi byihutisha iterambere, ndetse bigakuba inyungu ibivamo.’’
Perezida Kagame yavuze ko mu bihugu 108 bihatanye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare harimo umubare munini w’abakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Afurika yonyine ifite ibihugu 36, bituma igira umubare munini w’ibyitabiriye mu mateka yayo. Twishimiye abakinnyi n’abafana bavuye hafi na kure kugira ngo babe bari hano.’’
Perezida Kagame n’u Rwanda, yashimiwe uruhare rwe mu kwandika amateka yo kwakirira Shampiyona y’Isi y’Amagare muri Kigali.
Mu izina ry’ibihugu byitabiriye iyi Nama, Perezida wa UCI David Lappartient yagize ati “Ntituzigera twibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyawe cyiza.”
David Lappartient, yavuze ko yanyuzwe n’uko Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 n’inama yayo ya 194 bibereye bwa mbere muri Afurika.
Ati “Nishimiye ko yabereye hano mu Rwanda. Iki cyumweru muri Kigali kirihariye kuri twese. Ni urwibutso tuzasigarana iteka.”













