sangiza abandi

Perezida Kagame yasabye abagiye kwiga imiyoborere gukoresha ayo mahirwe mu guteza imbere Afurika

sangiza abandi

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro amasomo mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [African School of Governance] asaba abagiye gutangira kuryigamo gukoresha ayo mahirwe mu guhindura umugabane wa Afurika.

Umuhango wo gutangiza iri shuri wabaye kuri uyu wa Kane, witabiriwe n’abarimo Hailemariam Desalegn, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, abayobozi mu nzego zitandukanye, abashakashatsi, abarimu muri Kaminuza n’abandi.

Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu itangizwa ry’ Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [African School of Governance].

Ati “Iki gikorwa hari igihe cyari igitekerezo, ubu kigiye mu bikorwa kubera mwe.”

Perezida Kagame yavuze ko ishuri nka African School of Governance ari ngombwa muri Afurika kuko ikwiriye kwibanda ku gutanga uburezi kandi bigakorwa n’urubyiruko rwo hazaza ha Afurika.

Ati: “Kubera iki ishuri nk’iri ari ngombwa? Igisubizo kiroroshye, Afurika ikwiriye kwibanda ku masomo bigakorwa namwe, urubyiruko rwacu n’ahazaza hacu.”

Perezida Kagame yavuze ko abaziga muri African School of Governance bazahavana uburezi butuma babasha gutekereza cyane uko bashobora guteza imbere Umugabane wa Afurika.

Ati “Iri shuri rizabategura mu buyobozi ariko urugendo rutangirira imbere muri mwe.”

Igitekerezo cyo gushinga iri shuri cyatangijwe mu 2022 na Perezida Paul Kagame ndetse na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ari na bo barishinze. 

Hari hagamijwe gutekereza uko Abanyafurika bahabwa ubumenyi bufasha umugabane kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare ku hazaza.

Iri ishuri rizatanga amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere, Master of Public Administration (MPA), ryatangiranye abanyeshuri 51 baturutse mu bihugu 14 bya Afurika.

Ubuyobozi butangaza ko nyuma hazongerwamo amasomo arimo irya Executive Master of Public Administration (EMPA) n’andi atandukanye.

Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y’igihe gito ku rubyiruko rushaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.

Photos:

[fluentform id="3"]