sangiza abandi

No ku rugamba rwa Gisirikare bibaho gutsindwa umunsi umwe ”  Gen Nyamvumba yaremye agatima Rayon Sports

sangiza abandi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania,Gen. Patrick NYAMVUMBA, yasuye ikipe ya Rayon Sports iri muri iki gihugu, aho iri gukorera umwiherero yitegura gukina na Sindgida Black Stars abibutsa ko kuyisezerera bigishoka.

Ni nyuma y’uko iyi kipe igeze igeze i Dar Es Salaam kuri uyu wa gatatu kuya 24 Nzeri 2025, aho icumbitse kuri Onomo Hotel yo muri uyu mujyi.

Ije gukina umukino wo kwishyura n’Ikipe ya Singida Black Stars yo muri iki gihugu,   yayitsinze umukino ubanza igitego 1-0  i Kigali.

Yibukije abakinnyi ko gutsindwa umukino ubanza bitavuze ko bavuyemo.

Yababwiye ko no ku rugamba rwa Gisirikare bibaho gutsindwa umunsi umwe ariko ukazatsinda intambara.

Rayon Sports  idafite rutahizamu Ndikumana Asumani, yahagurukanye i kigali itsinda rigizwe n’abakinnyi 22, abatoza, abayobozi n’abakozi.

Icyakora hari bamwe mu bakinnyi bagize ikibazo cy’ibyangombwa ku Kibuga cy’indege ntibabasha gukomezanya, ariko bazakomeza kubishakirwa ngo basangeyo abandi.

Rayon Sports yagaruye Emery Bayisenge ndetse na Abedi Bigirimana batari bahari ku mukino ubanza kubera ibibazo by’imvune bari bafite.

Yakoze imyitozo yayo ya mbere kuri uyu wa kane, bitegura umukino bafite kuwa gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2025 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Usibye kuba ari Ambasaderi, Gen Patrick NYAMVUMBA yanabaye Visi Perezida wa Rayon Sports mu 1995-1996.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]