Ababyeyi ba Nirere Xaverine, uri mu ikipe y’u Rwanda iri gukina shampiyona y’Isi y’amagare, barishimira uburyo umukobwa wabo ari kwitwara muri iyi shampiyona ndetse ko ari guhesha ishema igihugu.
Nirere Xaverine avuka mu Karere ka Rwamagana , mu Murenge wa Nyarusange, mu Ntara y’Iburasirazuba
Ni we munyarwandakazi wabimburiye abandi gukina shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yatangiye kuva ku cyumweru tariki ya 21-28 Nzeri 2025.
Abaturanyi ba Nirere bahamya ko ari urugero rwiza ku bakobwa bigiriye ikizere kandi bituma benshi bamufatiraho urugero.
Umusaza Karangire Didas ati “Afite akanya agashishikariza abandi bakabaye babijyamo nabo.Uretse kubaha akazi gatuma babaho neza ariko ni ishema ku gihugu.”
Undi ati “ Iyo bigenze kuriya, umuntu w’urubyiruko mugenzi wacu, natwe bituma dutinyuka tukumva ko hari icyo twakora.Imana izamufashe yigere imbere.”
Ababyeyi ba Nirere ni Murekatete Annonciata na Niyonita Emmanuel .
Mama wa Nirere avuga ko kuva akimutwite yumvaga azaba umwana udasanzwe ndetse ko yakuze akunda siporo.
Yabwiye RBA ati “ Akiri mu nda yari afite imbaraga, yari afite imbaraga kuko yavutse abyibushye cyane.Nanamubyariye mu rugo atari no kwa muganga.Twamwambikaga amakabutura, n’umuntu wese wamubonaga yabaga azi ko ari umuhungu.”
Nirere Xaverine ni mushiki wa Ndayisenga Valens wegukanye bwa mbere tour du Rwanda mu 2016.
Uyu mubyeyi avuga ko yakunze igare kurushaho ubwo yabonaga musaza we yegukanaga tour du Rwanda .
Niyoyita Emmanuel, se wa Nirere, ashimangira ko kubona kuri televiziyo umukobwa we, ahiganwa n’abanyamahanga batandukanye ari ishema ku gihugu.
Ati “ Ni ishema cyane ariko ntewe ishema n’igihugu cyacu n’ugihagarariye.”
Avuga ko kumubona akina shampiyona y’Isi y’amagare ari ishema kandi abishimira Imana.
Ati “Mbitura Imana gusa kuko birandenga.”
Uyu mukobwa ubwo ku cyumweru yatangiraga shampiyona y’Isi y’amagare , arushanwa umukinnyi ku giti, yafashe umwanya wa 27, agenda ibirometero ibirometero 31,2 mu minota 50:7’.







