sangiza abandi

Imaramatsiko ku nkumi yagaragaye isa n’iha nimero umukinnyi w’amagare

sangiza abandi

Abantu batandukanye bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kubona umukobwa wambaye umwenda w’umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda ( Croix Rouge Rwanda) agaragara asa nk’uha nimero ya telefoni umukinnyi witabiriye shampiyona y’Isi y’Amagare.

Iyi foto yavuzweho n’abatari bacye, aho bamwe bahuriza ku kuba uyu mwari yarashakaga umubano n’uyu mukinnyi w’uruhu rwera ubona ku maso asa n’umwenyura.

Ni ifoto bigaragara ko yafashwe n’igitangazamakuru BB FM Kigali, iza gushyirwa ku rubuga rwa x na Imfurayiwacu Jean Luc usanzwe ukora ikiganiro cya Siporo kuri icyo gitangazamakuru.

Mu butumwa bwe yagiraga ati “Ubu akanimero  ntagacyuye Koboyi Turi aho?

Yakomeje agaragaza ko shampiyona y’Isi y’Amagare iri gutanga ibyishimo.

Yakomeje agira ati “ Arabura umudari acyure umudada(umukobwa).”

Robert Cyubahiro, umunyamakuru wa RBA ati “Amahirwe aza rimwe naza ujye uyata!”.

Croix Rouge y’u Rwanda yanditse ku rubuga rwa X inyomoza ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize iti  “Ibikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bahereye kuri iyi foto ntibifite aho bihuriye n’ukuri. Umukorerabushake wa Croix Rouge Rwanda wafotowe asobanura ko umukinnyi yagize ikibazo cy’igare rye abura uko avugana na bagenzi be. Hariya yasabaga ubufasha bwa interineti.”

Hari abavugaga ko bitari bikwiye ko uyu muryango uza gutanga ibisobanuro cyane ko igikorwa cyakozwe n’uyu mukobwa ari ikintu gisanzwe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]