sangiza abandi

U Rwanda na DRCongo bemeranyije gutangira Operasiyo yo kurandura FDLR

sangiza abandi

U Rwanda na  RDCongo bongeye kwemeranya umugambi uhuriweho n’ibihugu byombi wo kurwanya umutwe w’Iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni imyanzuro yafatiwe i Washngton muri Amerika, mu nama ya kabiri ihuza abagize urwego rw’umutekano ruhuriweho ruzakurikirana isenywa rya FDLR n’imitwe iyishamikiyeho iri muri Congo.

Amakuru avuga ko iyi myanzuro yafashwe kuwa 17-18 Nzeri 2025, mu nama yahuje intumwa z’u Rwanda n’iza RDCongo , abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar nk’umuhuza mu biganiro by’amahoro ndetse n’abahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe tariki ya 27 Kamena 2025, ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro hagati ya leta ya RDCongo n’u Rwanda, ajyanye no kurandura FDLR.

Abitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri, basuzumye uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa RDCongo ndetse banasangizanya amakuru ku biri gukrwa kugeza ubu ngo amahoro agaruke mu karere ndetse na gahunda yo gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku Rwanda.

Impande zombi kandi zaganiriye kuri operasiyo yo kurandura umutwe wa FDLR n’indi yose, zanzura ko ibyo bikorwa bigomba gutangira tariki ya 1 Ukwakira 2025.

Ibihugu byombi byashimye umuhate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Qatar n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe , mu guharanira ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kagira aamahoro ndetse no kurangiza intambara  mu Burasirazuba bwa RDCongo.

Urwego w’umutekano ruhuriweho ruzakurikirana isenywa rya FDLR n’imitwe iyishamikiyeho no gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ruzwi nka JSCM (Joint Security Coordination Mechanism), ni umusaruro w’ibiganiro by’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masezerano agaragaza ko Leta ya RDC ari yo ifite inshingano yo gusenya FDLR n’imitwe iyishamikiyeho no gushyigikira ibikorwa byo gucyura abarwanyi b’uyu mutwe, u Rwanda rukagira inshingano yo gukuraho ingamba z’ubwirinzi no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bazataha.

Photos:

[fluentform id="3"]