sangiza abandi

Ishyaka Green Party ryafunguye ibiro i Rwamagana

sangiza abandi

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda]ryafunguye ibiro bishya mu karere ka Rwamagana.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, ubwo iri shyaka ryagiriraga kongere (Congres) y’Ishyaka mu ntara y’Iburasirazuba.

Uyu muhango wo gutaha ibiro n’inama, byitabiriwe na Perezida w’iri shyaka Dr Frank Habineza n’abandi bayobozi batandukanye ba Green Party.

Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abandi bashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye birmo Ireland ,Kenya,Swede, Madagascar na Serbia.

Perezida wa Green Party, Dr. Frank Habineza, yahaye ikaze intumwa zivuye mu mahanga kandi ashimira abanyamuryango b’ishyaka ku bwitange bakomeje kugaragaza mu gushimangira demokarasi n’uruhare rwa politiki mu Rwanda.

Iyi nama yabereye i Rwamagana iri mu rugendo DGPR yatangije rwo gushimangira imiyoborere ku rwego rw’ibanze no kwitegura gahunda za politiki z’igihe kiri imbere.

Ubu ishyaka ryamaze kwagurira ibikorwa mu turere twinshi, rikaba rishyira imbere kurengera ibidukikije,demokarasi n’ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ishyaka rya Green Party, ryashinzwe muri Kanama 2009.  Rigamije guteza imbere iterambere rirambye, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kurushaho kwegera abaturage binyuze mu gufungura ibiro ku rwego rw’intara n’uturere.

Iyi nama yerekanye ko ishyaka ryagutse mu rwego rw’imikorere ndetse n’ubufatanye n’amahanga.

Uku kwitabira kw’intumwa z’abanyamahanga byashimangiye uruhare rwa Green Party mu guhuza politiki y’u Rwanda n’imikorere ya demokarasi ku isi.

Abashyitsi bavuye mu bindi bihugu bitabiriye kongere ya Green Party

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]