Abahanzi bose bitabiriye ibitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival’ basuye ikigo ‘Ubumwe Community Center’ cyita ku bafite ubumuga mu karere ka Rubavu.
Aba bahanzi uko ari umunani basuye ikigo ‘Ubumwe Community Center’ mbere y’umunsi umwe y’uko bataramira abakunzi ba Muzika mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival kiri bubere mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024.
Ubwo basurana iki kigo, aba bahanzi bagize umwanya wo kuganira no gusabana n’abafite ubumuga, ndetse babagenera n’impfashanyo irimo ibikoresho byo kubafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse n’ibyo kurya.
Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bimaze igihe bizenguruka igihugu, hagamijwe gukangurira abakunzi b’umuziki kudaha akato abafite ubumuga, cyane ko hagiye hatambutswa n’ubutumwa bwa bamwe mu bafite ubumuga bakangurira abantu kutabaha akato no kubaba hafi.
Abahanzi bitabiriye ibi bitaramo ni Bruce Melodie, Kenny Sol, Bushali, Danny Nanone, Chriss Eazy, Bwiza ndetse na Ruti Joel, bakaba barataramiye mu turere nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu aho biri busorezwe.









