sangiza abandi

Perezida Lourenço yaganiriye na Perezida Kagame na Tshisekedi

sangiza abandi

Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2024, Perezida wa Angola João Lourenço yagiranye ibiganiro kuri telefone na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa RDC, Félix Tshisekedi, bigaruka kuri gahunda ya Luanda yo kugarura amahoro.

Ni amakuru yatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Angola basobanura ko abakuru b’ibihugu baganiriye ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC n’uburyo cyakemuka hashingiwe kuri gahunda ya Luanda.

Banditse bati” Umukuru w’Igihugu yaganiriye na bagenzi be ku ntambwe ziri guterwa muri gahunda ya Luanda n’ibizakurikiraho, hagamijwe kugera ku gisubizo kirambye cy’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.”

Tariki ya 12 Ukwakira 2024, nibwo intumwa y’u Rwanda n’iya RDC byahuriye i Luanda gusinya amasezerano yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa RDC, ariko iki gihugu gisaba ko byagendana n’uko u Rwanda rwazaba rukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Angola yasabwe gutegura raporo y’ibikorwa birambuye byo gusenya FDLR bitarenze tariki ya 26 Ukwakira 2024, izashyikirizwa inzobere mu rwego rw’iperereza kugira ngo ziyiganireho mu nama iteganyijwe tariki ya 30 Ukwakira 2024.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]