Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda abarwayi babiri bari bashyizwe ku mashini zibongerera umwuka bazikuweho amahoro, bikaba ari ubwa mbere bibaye muri Afurika.
Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, yavuze ko aba abarwayi babiri bari banduye icyorezo cya Marburg bari bamaze iminsi icumi barashyizwe ku byuma bibongera umwuka.
Izi mashini zo kwa muganga ubusanzwe zishyirwa ku murwayi urembye zikamufasha guhumeka mu gihe ibihaha bye byaba byarangiritse.
Mu butumwa uyu muyobozi yanyujije kuri X yavuze ko ari agahigo u Rwanda ruciye muri Afurika, ati “Abarwayi babiri bakuwe ku mashini ifasha guhumeka neza nyuma y’iminsi icumi bitabwaho na Prof. Twagirumugabe Théogène n’itsinda bafatanyije.”
Yakomeje ahamya ko ari intambwe u Rwanda ruteye ndetse izabafasha no gukomeza guhangana n’izindi ndwara ziri mu bwoko bw’ibyorezo.
Ati “ Ibi ni amateka yanditswe, na cyane ko ari bwo bwa mbere kuri uyu Mugabane bibaye, kubasha gukura abarwayi ba Marburg ku mashini ibafasha guhumeka amahoro. lyi ntambwe izadufasha bigaragara mu kurushaho guhangana na virus zo mu bwoko bwa Marburg, Ebola n’izindi.”
Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko ingamba zafashwe mu kurwanya icyorezo cya Marburg zatanze umusaruro ariko nanone isaba abantu kutirara ngo bahagarike kwirinda iki cyorezo.
Imibare igaragaza ko mu bipimo 4612 byafashwe abantu 64 aribo basanganywe icyorezo cya Marburg barimo 44 bakize n’abandi 15 bahitanywe nacyo.





