sangiza abandi

Dr Apôtre Paul Gitwaza yizihije imyaka 30 amaze mu Ivugabutumwa

sangiza abandi

Umuyobozi wa Authentic Word Ministries /Zion Temple Celebration Centre, Dr Apôtre Paul Gitwaza, yizihije imyaka 30 amaze yinjiye mu murimo w’ivugabutumwa.

Uyu mushumba Mukuru wa Zio Tenple Celebration Center, avuga ko ashima Imana yabanye nawe mu murimo w’ivugabutumwa n’ubumisiyoneri.

Ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga bugira buti “  Ndashima Imana ko ubu imyaka 30 yuzuye numviye ijwi ry’Uwiteka. Uku kwezi iteka kunyibutsa urugendo rwanjye rw’ubumisiyoneri n’ivugabutumwa.”

Asobanura urugendo rwe mu ivugabutumwa, uyu mushumba Mukuru wa ZTCC  avuga ko tariki ya 1 Ukwakira 1995 , ari bwo ikirenge cye cyakandagiye mu Rwanda.

Ati “Umunsi w’itariki ya mbere z’Ukwakira 1995, ubworo bw’ikirenge cyanjye bwakandagiye mu gihugu cy’Imisozi Igihumbi. Ndi jyenyine, ndi umwe gusa, nta muntu runaka nari nzi mu gihugu, gusa ari ukumvira umuhamagaro w’Imana.”

Yakomeje ati “Umutima wanjye wuzura amashimwe, kuko uhereye mu itangiriro rito cyane ngeze mu Rwanda, nkabona uko umurimo wagutse, ukagera ku isi hose muri Afurika, Uburayi, Aziya, Oseyaniya, ndetse na Amerika, nongera gusubiza Imana icyubahiro cyayo.

Imana yambashishije kujyana ubutumwa bwayo kuva mu Rwanda kugera ku isi yose, ni iyo kwizerwa.

Dr Apôtre Gitwaza yashimiye abashumba, abavugabutumwa, abepisikopi, abahanuzi babanye nawe.

Ati “ Ndashimira n’abashumba bumviye umuhamagaro wanjye bakaza tugafatanya kubaka Itorero rya Kristo, Imana ibahe umugisha.”

Gitwaza ni muntu ki ?

 Dr. Paul Gitwaza ni umwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, akaba yarafashije benshi binyuze mu murimo w’ivugabutumwa.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse ku itariki ya 15 Kanama 1971, ni umwarimu, umwigisha n’umuvugabutumwa akanagira impano yo kubwiriza no gutanga ibiganiro mu bihindura sosiyete yifashishije ijambo ry’Imana.

Uyu mugabo yavukiye mu muryango wa gikirisitu mu ntara ya Uvira mu cyaro cya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dr. Gitwaza akaba yarakiriye Kirisitu nk’umwami n’umukiza ku myaka icyenda abatizwa agize imyaka 12, atangira kuba umwigisha ku buryo butangaje.

Mu 1993 Gitwaza yerekeje muri  Kenya ava muri Congo Kinshasa ateganya kwambuka ajya muri cya Australia kwiga ibijyanye no gutwara indege nyamara ntibyaje gukunda kuko aha ariho umurimo Imana yashakaga ko akora watangiriye. 

 Dr Gitwaza atangaza ko mu 1995 ari bwo yatangiye kujya avugana n’Imana imwereka uko agomba gukora umurimo no kubaka Minisiteri ikomeye y’ivugabutumwa.

Ni nabwo yahinduriwe izina n’ahantu yabarizwaga, imwohereza mu bihe bikomeye u Rwanda rwarimo byo kwiyubaka ibikomere bikiri byinshi yaba ibyo ku mubiri no ku mutima, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umurimo utoroshye uyu mugabo wari ukiri muto cyane yahamagariwe, ahita ava muri Kenya by’igitaraganya agera mu Rwanda ku itariki ya mbere Ukwakira mu 1995 umurimo w’ivugabutumwa utangira ubwo.

Photos:

[fluentform id="3"]