Umuhanzi Ngabo Richard (Kevin Kade) ari muri Tanzania aho yagiye mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ze, ndetse akaba ateganya gukorana n’umwe mu bahanzi bakomeye bo muri kiriya gihugu.
Kevin Kade abinyujije ku rubuga rwa Instagram yatangaje ko guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira, araba abarizwa muri Tanzania mu bikorwa byo kuzenguruka itangazamakuru amenyekanisha ibihangano bye.
Amakuru InyaRwanda ivuga ko yahawe mu buryo bwizewe, avuga ko uyu muhanzi yaba afite gahunda yo gukorana n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, ndetse ko iyo ndirimbo yateguwe hasigaye gusa ko uwo muhanzi ashyiramo uruhare rwe no gufata amashusho.
Kevin Kade yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Sikosa’ aherutse gukorana na The Ben na Element Eeeeh, ndetse biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka azakorera igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ku itariki ya 4 Ugushyingo 2024.






