Radio Salus ni imwe mu ma radiyo yashyize umusingi ku iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, n’imwe mu maradiyo yigenga yatangiye mu Rwanda ndetse ntitwareka kuvuga ko benshi mu Banyamakuru bakomeye u Rwanda rufite uyu munsi banyuze kuri iyi radiyo.
Benshi mu bumvuga Radio Salus bahamya ko yari ifite ibiganiro utasanga ahandi bikorwa n’abanyamakuru babahanga, bimwe mu biganiro byibukwa cyane ni nka Salus Relax yakozwemo n’abarimo Ally Soudi, Mike Karangwa, Germain Uwahiriwe n’abandi.
Hari Salus Sports yakozwemo na Jado Castar, Bayingana David, Jean Claude Ndengeyingoma, Mpamo Thierry Tigos na Theoneste Nisingizwe, hakaba Salus Quiz yakozwemo n’abarimo Germain Uwahiriwe, Neza Nice Fabrice, Salvator Munezero n’abandi.
Iyi radio iherereye mu Karere ka Huye, yatangiye gusakaza amajwi mu mwaka w’i 2005, gusa benshi uyu munsi bibaza aho ba Banyamakuru bamenye ndetse bagakundira kuri Radio Salus aho bari.
1. Emma Claudine Ntirenganya
Emma Claudine ni umwe mu ba mbere bumvikanye kuri Radio Salus igishingwa mu mwaka w’i 2005, yatangiranye na Radio Salus ndetse ayikorera igihe kirekire mu biganiro bitandukanye byakunzwe birimo : Imenye nawe, mu rubohero, n’ibindi byinshi.
Ku wa gatanu wa tariki 14 Kamena 2024, inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu mwanya Ntirenganya Emma Claudine, aho guhera uwo munsi ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe itumanaho n’uburezi mu Mujyi wa Kigali.

2. Aldo Havugimana
Ku munsi wa mbere Radio Salus itangira kuvuga, mu banyamakuru bumvikanye bwa mbere harimo Aldo Havugimana, icyo gihe yagejeje amakuru ku bari bayikurikiye.
Uyu munyamakuru yakoze kuri Radio Salus igihe kirekire ari naho yubakiye izina mu gukora inkuru z’umwimerere, izicukumbuye, iz’ubuvugizi ndetse n’izigisha abaturage.
Nyuma yaho Havugimana yaje kugirwa umuyobozi w’iyi Radio, inshingano yakoze igihe kirekire abifatanya no kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.
Mu 2013 Havugimana yavuye kuri Radio Salus akomereza kuri Radio ya Isango Star, nyuma yaho yaje kuba umuyobozi wa Radio y’Igihugu, Radio Rwanda, amara muri izi nshingano imyaka 11 hagati ya 2013-2024.
Ku munsi wa none Havugimana arikorera ku giti cye.

3. Jado Castar
Umunyamakuru Bagirishya Jean De Dieu wamamaye cyane nka Jado Castar, nawe yavugiye kuri Radio Salus mu minsi yayo ya mbere, aho yakoraga mu kiganiro cya Siporo cya ‘Salus Sports’.
Uyu munyabigwi uzwiho ubuhanga mu gusesengura amakuru avugwa muri Siporo haba ayo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, yakoreye Radio Salus igihe kirekire ndetse ahubakira izina mu itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda.
Ikiganiro yakoragamo cyazanye umwihariko mu kuvuga amakuru y’imikino, kuko nibwo hatangiye gahunda y’ubusesenguzi, bitandukanye na mbere aho wasangaga kuvuga amakipe yakinnye n’uko yatsindanye biba bihagije.
Iyi mikorere Jado Castar yazanye yashinze imizi ikundwa na benshi ndetse n’andi ma radiyo yashinzwe nyuma yaho afatiraho urugero rwiza kugeza na n’ubu.
Avuye kuri Radio Salus, Jado Castar yerekeje kuri Radio 10 na TV10, mu makuru ya siporo ndetse aba n’umuyobozi wa Radio10 igihe kigera ku myaka itandatu hagati ya 2014-2020.
Sibyo gusa kuko Jado yabaye Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Ku munsi wa none Jado Castar ni umuyobozi wa Radio B&B Kigali Fm aho yumvikana no mu kiganiro cya siporo cyitwa ‘Sports Plateau’.

4. Terence Muhirwa
Muhirwa Terence nawe yatangiranye na Radio Salus, yamenyekanye cyane mu biganiro by’amateka y’u Rwanda byanyuraga kuri iyi radio.
Usibye kuba umunyamakuru Muhirwa yabaye umuyobozi w’ibiganiro kuri iyi radiyo ndetse izi nshingano yazikozemo kugera mu mwaka w’i 2019.
Bimwe mu biganiro Muhirwa yatangije n’uyu munsi benshi bamwibukiraho, harimo ‘Karatunyuze’, iki kiganiro cyibutsaga abantu imibereho n’ibyaranze ubuzima bwabo mu myaka yo ha mbere, hari kandi ikiganiro “Hambere mu Rwanda” cyagarukaga ku mateka yaranze igihugu kuva ku ngoma ya Cyami, mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma yaho.
Ku munsi wa none Muhirwa Terrence, ni umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akaba ari akazi akora guhera mu mwaka w’i 2018.

5. Jean Claude Ndengeyingoma
Jean Claudde Ndengeyingoma nawe yumvikanye mu biganiro bya Siporo kuri Radio Salus, aho yafatanyaga na Jado Castar mu kuvuga ndetse no gusesengura amakuru y’imikino.
Nyuma yaho Ndengeyingoma yakomereje umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Rwanda, aho yamaze igihe kitari gito akora mu biganiro ndetse n’izindi gahunda zifitanye isano n’imikino nko kogeza imipira.
Nyuma yo gukorera Radio Rwanda, Ndengeyingoma yerekeje mu gihugu cya Australia akaba ari naho kuri ubu atuye.

6. Kwizera Richard
Abazi Radio Salus igitangira, bazi ikiganiro cyuje ubuhanga bwinshi cyakorwaga na Richard Kwizera cyitwaga ‘Salus Quiz’ Iki kiganiro cyabaga cyibarizwamo ibibazo bikomeye byungura ubumenyi.
Muri icyo kiganiro n’abaturage bahabwaga ijambo bagahamagara kuri radio cyangwa bakohereza ubutumwa bakabaza ibyo bifuza gusobanukirwa. Iki kiganiro cyarakunzwe cyane kuko cyabagamo n’umwanya wo kubaza abaturage ibibazo abasubije neza bagahabwa ibihembo.
Nyuma yo kuva kuri Radio Salus, Richard Kwizera, yakomereje kuri televiziyo y’u Rwanda, ahakora igihe nyuma yaho yerekeza kuri Kigali Today, ari naho akibarizwa kuri uyu munsi wa none.

7.Carine Umutoni
Uyu ni irindi zina ryumvikanye kuri Radio Salus mu minsi ya mbere, Carine Umutoni yakoze mu biganiro bya Siporo akigera kuri Radio Salus ndetse akaba ari na we mukobwa wa mbere wumvikanye avuga amakuru y’imikino.
Nyuma yaho , uyu mubyeyi yaje kwerekeza kuri Televiziyo Rwanda akaba ariho akora kuri uyu munsi muri gahunda ya makuru mu Kinyarwanda, aho yibanda ku nkuru z’ubuzima.

8.Barada Clementine
Abumvise Radio Salus mu minsi yayo ya mbere ntibapfa kwibagirwa ijwi ryiza rya Barada Clementine wakoraga ikiganiro cyakundwaga na benshi cya ‘Ambiance Love’, iki kiganiro cyikaba cyaragarukaga ku rukundo.
Benshi mu bakurikiraga iki kiganiro bibandaga ku gusaba ubujyanama bitewe n’ibikomere bagiriye mu rukundo, abandi bagatanga ibitekerezo kubyo babona byakorwa kugira ngo urukundo rw’umuhungu n’umukobwa cyangwa abashakanye rurambe n’ibindi byinshi.
Nyuma yo kuva kuri Radio Salus, Barada yakomereje umwuga w’itangazamakuru mu kinyamakuru ‘Ni Nyampinga’. Kuri ubu Barada Clementine akaba afite umuyoboro wa Youtube ye witwa “BARADA VIBES” aho akora ibiganiro n’ubundi byitsa ku rukundo.

9. Ally Soudy
Mu myaka yo ha mbere byari bigoye kuba wabona ikiganiro cy’imyidagaduro nk’uko kuri uyu munsi bimeze.
Mu mwaka w’i 2007 Ally Soudy yatangije ikiganiro cya mbere cy’imyidagaduro kuri Radio Salus, iki kiganiro cyitwaga ‘Salus Relax’ aho yagikoraga afatanyije na Mike Karangwa.
, iki kiganiro cyabaga kirimo igifute cy’amakuru y’imyidagaduro yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze.
Ikiganiro Salus Relax cyabaga kirimo igifute cy’amakuru y’imyidagaduro yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze, kikaba mu biganiro by’imyidagaduro byakunzwe n’abatari bacye mu myaka 20 ishize.
Nyuma yo gukorera Radio Salus, Ally Soudy yaje gukorera Radio Isango Star aho yubakiye izina rye mu biganiro birimo: Sunday Night ndetse na Isango na Muzika.
Kuva tariki 6 Ugushyingo 2012, Ally Soudy n’umuryango we berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba ariho batuye kugeza ubu.








