sangiza abandi

M23 irashinja FARDC kwica no gusenyera abaturage ikoresheje indege z’intambara

sangiza abandi

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry’izindi ngabo bafatanyije zagabye ibitero zikoresheje indege z’intambara, zisenyera abaturage muri teritware ya Rutshuru no muri Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mw’ijoro ryo ku wa gatatu, tariki ya 1 Ukwakira, rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 02 Ukwakira 2025, nibwo ingabo za FARDC zagabye ibi bitero bikomeye bisiga bisenye amazu y’abaturage.

Amakuru avuga ko izi ngabo zateye ibisasu byinshi cyane bya drone n’ibya Sukhoi-25 mu duce dutuwe n’abaturage benshi muri Rutshuru na Lubero.

Amakuru akomeza avuga ko byahitanye ubuzima bw’abaturage ndetse benshi bava mu byabo bimukira mu bindi bice bituranye.

Abakurikiranira hafi amakuru yo muri ibi bice bavuga ko ibi bitero byateguriwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo n’i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, gisanzwe gukorana bya hafi na guverinoma ya Congo.

Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yemeje aya makuru anagaragaza ko koko ibi bitero by’ubugizi bwa nabi byaturukaga mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Amashusho yashyizwe hanze yerekana inzu nyinshi z’abaturage zasenywe na biriya bitero bya Sukhoi-25 na drones z’igisirikare cya RDC.

Ibi bitero bije bikurikira ibindi byinshi ingabo za Congo zimaze iminsi zigaba mu duce dutandukanye two muri Kivu y’amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Umutwe wa M23 uvuga ko wo ukomeje kurinda abasivili n’ibyabo, ndetse ko utazarambirwa kubagoboka aho bizaba bikomeye.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka