Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bashyize hanze isoko ry’impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw.
Izi mpapuro mpeshamwenda zizamara igihe cy’imyaka irindwi, zatangiye kugurishwa guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 21-23 Ukwakira 2024.
Impapuro mpeshamwenda zitegurwa na Leta zigahabwa agaciro bitewe n’amafaranga akenewe, ubundi zigashyirwa ku isoko, amafaranga aziguze yifashishwa na Leta mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.
Umuntu ufite impapuro mpeshamwenda ashobora kuzitangamo ingwate mu gihe agiye kwaka inguzanyo muri Banki, ndetse zifatwa nk’uburyo bw’igihe kirekire bwo kwizigama.
Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta agenda ahabwa inyungu kugeza asubijwe amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.
Impapuro mpeshamwenda zishobora kugurwa n’ibigo by’imari, iby’ubwishingizi ndetse n’abantu ku giti cyabo. Ubu abantu bamaze gusobanukirwa akamaro kizimapuro.





