sangiza abandi

Abadepite batoye batatu bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika

sangiza abandi

Abadepite Wibabara Jennifer, Bitunguramye Diogene na Tumukunde Aimée Marie Ange batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP).

Aba badepite batorewe mu Nteko Rusange y’umutwe w’Abadepite yateranye kuri wa 21 Ukwakira 2024, bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika, ihuriramo abavuye mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

PAP igizwe n’Abadepite 275, buri gihugu gihagararirwa n’abagize inteko nshingamategeko batanu, barimo byibura umugore umwe, ndetse bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z’ibyo bihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda ruhagararirwa n’Abadepite batatu n’Abasenateri babiri batowe n’Inteko Inshinga Amategeko y’Igihugu, bakazayibamo kugeza igihe manda y’inteko yabatoye irangiriye.

Depite Wibabara Jennifer yatowe n’abadepite 77 muri 79 bitabiriye inteko rusange, Depite Bitunguramye Diogene nawe yatowe n’abadepite 78 ndetse na Depite Tumukunde Aime Marie Ange yatowe n’abadepite 74.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]