sangiza abandi

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yarekuwe

sangiza abandi

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yarekuwe nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka ibiri yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha byo gutangaza amakuru y’ibuhuha.

Yarekuwe ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, yakirwa n’abarimo umuryango we, inshuti n’abavandimwe ndetse n’itangazamakuru.

Hari amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X , uyu munyamakuru ari kumwe na mugenzi we, Hakuzwumuremyi Joseph, agaragara ko yamaze kuva mu igororero rya Nyarugenge, yari amazemo imyaka ibiri.

Nkundineza agisohoka mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere, yatangaje ko yishimira ko nyuma y’imyaka ibiri afunze, yongeye kujya hanze.

Ati “ Kwiyumva kwa mbere ni ukuba wari umaze imyaka ibiri ku mapingu, ubu ukaba ntayo wambaye, uri umuturage nk’abandi.”

Nkundineza Jean Paul avuga ko yari akumbuye umryango we  urimo umugore,umwana n’ababyeyi be .

Yongeraho kandi ko yari akumbuye kubaho ubuzima bwo kwisanzura.

Ati “ Nari nkumbuye kubaho mu buzima ntashaka, nari nkumbuye kubaho nidegembya. Ubu rero ndidegembya.”

Nkundineza Jean Paul, yatawe muri yombi mu Kwakira 2023, akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Nkundineza yafunzwe nyuma yo kugira icyo atangaza ku rubanza rwa Ishimwe Dieudonné, uzwi nka Prince Kid, nawe wari ufunze akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ndetse n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ni mu rubanza rwaregwagamo abakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza, Miss Rwanda, ryaje no guhagarikwa.

Photos:

[fluentform id="3"]