sangiza abandi

Dr Bizimana Jean Damascène yashenguwe n’urupfu rwa Murebwayire Joséphine

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko ababajwe no kwitaba Imana k’Umurinzi w’Igihango Murebwayire Joséphine, ahishura ko yaranzwe no kwihangana no guhorana umunezero .

Ni ubutumwa  yashyize ku rubuga rwa X , agaragaza urwibutso uyu mubyeyi amusigiye .

Mu butumwa bwe, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko nyakwigendera Murebwayire Joséphine yaranzwe n’imico myiza ndetse n’urugwiro mu buzima bwe bwose.

Dr Bizimana yagize ati “Murebwayire Joséphine ugiye uri intwaza, intwari mu budaheranwa, umubyeyi wa benshi, icyitegererezo ku bato n’abakuru. Wahoraga ucyeye, useka no mu kababaro, abo wareze bakakwigiraho kuba ingeri.”

Yakomeje ati “ Sinigeze nkubona ukoresha uburakari. N’iyo wibukaga uburyo padiri Deogratias Gakuba yagutoterezaga mu ruhame i Ndera mu Kiliziya, wabivuganaga ubupfura wigisha abantu kuba abantu nyabantu, ukabatoza iteka na hose kuba ba nyamutima ukunda abandi utarobunuye, nubwo jenoside yagutwaye abana bose n’umugabo wawe. Wari ufite ubwihangane n’urukundo rutagira imipaka. “

Dr Bizimana akomeza avuga ko uyu mubyeyi yari umuntu mwiza kandi asize icyuho .

Ati “Wari imfura ya twese idutoza guhora duseka. Wari umucyo uhora uganje. Udusizemo icyuho, tuzakwibuka ubudacogora mfura y’ababyeyi. Tuzahora twigira ku bupfura bwawe.

 Itahire mubyeyi wizihiye abo wabyaye n’abo wareze. Itahire mucyo wahoraga uganje. Udutahirize miliyoni z’imfura usanze kwa Rugaba. Ruhukira mu mahoro.”

Joséphine Murebwayire yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 05 Ukwakira 2025 Imana azize uburwayi .

Yari umubyeyi wagizwe umupfakazi n’incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yiciwe abana batandatu, Se ubabyara ndetse n’abavandimwe.

Photos:

[fluentform id="3"]