Polisi ikorera mu karere ka Rulindo, yarashe umusore witwa Mbonyinshuti Eric, wagerageje kuyirwanya.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Masoro, Akagari ka Nyamyumba, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko umuvandimwe we nawe yari amaze kwitaba Imana aguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, aho bakunze kwiyita ‘Abapari’.
Ngo uyu muvandimwe we yirutse agerageza guhunga nyuma yo gukekwaho gucukura amabuye mu buryo butemewe, agwa muri icyo kirombe ahita yitaba Imana.
Umwe mu baturage asobanura uko Mbonyinshuti yarashwe na Polisi yagize ati “ […] biza kurangira inzego z’umutekano zije muri icyo gikundi, niba hari umuntu wazihaye amakuru ko ari icy’abapari bari aho mu kabari, zihageze b’abasore bari bicaye n’inkumi binywera icupa, basa nkaho babikanze, mu kubikanga babaye nk’abarwana, inzego z’umutekano nta kindi zakoze, zabaye nk’izitabara.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko imfu z’aba bavandimwe zidafitanye isano.
Yabwiye Radio/TV1 ati “ Ku munsi w’ejo ku masaha y’umugoroba, ubwo Polisi yari iri iva mu kazi, yaje guhura n’itsinda ry’abantu bagera muri mirongo, bayitera amabuye. Irasa mu kirere ibaburira ahubwo aho kugira ngo bahunge, bakarushaho kuyisatira.
Nibwo umwe muri abo bantu yaje kuraswa. Icyateye abo bantu ntabwo tukizi kuko iperereza rigikomeje kugira ngo harebwe impamvu yari yabiteye. Ariko muri icyo gice ni ahantu hakunze kuba abantu bacukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakajya no guhohotera abashinzwe umutekano w’aho hantu.”
IP Ngirabakunzi yaburiye abantu bagerageza kurwanya inzego z’umutekano.
Ati “ Icyo tubwira abaturage ni ukubaha amategeko n’inzego zishinzwe kuyubahiriza.Nk’abantu batinyuka bakubahuka inzego z’umutekano, bakwiye kwirinda, bakamenya aho uburenganzira bwabo bugarukira.”
Yasabye abantu kwirinda ikintu cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga.







