Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry, yatangaje ko mu byaha umunyamakuru Fatakumavuta akurikiranyweho harimo no gukoresha ibiyobyabwenge.
Tariki ya 18 Ukwakira 2024, nibwo umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22 Ukwakira 2024, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, yavuze ko nyuma yo kubona ibyo Fatakumavuta yatangazaga habayeho gukeka ko yaba abivuga atari muzima, bamupimye bamusangamo ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Ati “Twaje kumupimisha ibiyobyabwenge dusanga akoresha urumogi, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko afite igipimo cya 298 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.”
Dr. Murangira aherutse gutangaza ko Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi agirwa inama, ndetse inshuro nyinshi agenda yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.
Icyo gihe yakomeje agira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro, cyane ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bifasha mu kugeza hose internet, bityo ko abantu bakwiye kuyikoresha neza birinda ibyaha kuko amategeko abihana ahari.
Ati” Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Ntabwo kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitanga ubudahangarwa bwo kuba atazakurikiranwa mu gihe azikoresheje nabi.”





