Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatashye Ikigo Nderabuzima cya Nyamagabe ijyanye n’icyerekezo yuzuye itwaye miliyoni 410 frw, bunagenera igikoma umubyeyi wa mbere wayibyariyemo.
Ubuyobozi bw’Akarere, bwatangaje ko iyi nzu yuzuye mu ngengo y’Imari y’umwaka ushize.
Bwagize buti “ Iyi nzu y’ababyeyi irimo ibikoresho byose bigezweho byifashishwa mu kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi kuva agisama, yuzuye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 itwaye agera kuri miliyoni 410 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Umwe mu babyeyi bagana iki Kigo Nderabuzima aragira ati “Turishimye cyane ku bwo kutwubakira iyi nzu y’ababyeyi igezweho. Rwose turashima Umukuru w’igihigu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame watugejejeho ibi byiza. Ubu tuzajya tubona serivisi twaboneraga ku Bitaro by’Akarere bya Kigeme. Twizeye ko ubuzima bwacu n’ubw’abana bacu bugiye kurushaho kubungwabungwa kuva tukibasama.”
Yubatswe mu bikorwa by’imishinga y’iterambere iterwa inkunga binyuze mu Kigega cy’’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA).
Iki Kigega kigamije gushyigikira Uturere tw’icyaro kuzamura imibereho myiza y’abaturage (Pro-Poor Development Basket Fund).












