sangiza abandi

Abanyarwanda 2 basezerewe muri Rwanda Open M25

sangiza abandi

Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis “Rwanda Open M25” riri kubera ku bibuga bya Tennis muri IPRC Kigali, ryakomeje kuri uyu wa Kabiri hakinwa imikino ya 1/16, Abanyarwanda babiri bahita basezererwa.

Kuri uyu wa Kabiri, Ishimwe Claude yatsinzwe n’Umudage Marlon Vankan amaseti 2-0 (6-0, 6-0).

Ni mu gihe Manishimwe Emmanuel yatsinzwe n’Umunya-Maroc Yassine Dlimi amaseti 2-0 (6-0, 6-0).

Byari biteganyijwe ko Manzi Rwamucyo David akina n’Umudage Maximilian Homberg muri 1/16 cy’iri rushanwa.

Ni mu gihe mu bakina ari babiri, Ishimwe Claude na Niyigena Étienne bari gukina na Amaury Raynel wo mu Bufaransa afatanyije na Ioan Aexandru Teglas wo muri Roumania.

Ngarambe Ivan Gift afatanyije n’Umunya-Uganda Oringa David bagakina n’Umuhinde Aditya Balsekar afatanyije n’Umunya-Malaysia Darrshan Suresh.

Gusa kubera imvura yaguye ari nyinshi, hari hafashwe icyemezo cyo kuba imikino isubitswe.

Iri rushanwa ryitabirwa n’abakinnyi bazwi ku rwego rw’Isi ryatangiye kuva tariki ya 6-12 Ukwakira na tariki 13-19 Ukwakira 2025.

Mu 2023 ni bwo Rwanda Open yari isanzwe ibera mu Rwanda buri mwaka, ikitabirwa n’Abanyarwanda n’abandi bakinnyi bavuye mu Karere, yazamuwe ku rundi rwego itangira kwitabirwa n’ababigize umwuga.

Iri rushanwa riri kuba riri ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour “Futures”, ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi, aho rizatanga amanota ku rutonde rwa ATP.

Amafaranga azahembwa ni ibihumbi 30$ buri cyumweru [rizakinwa ibyumweru bibiri].

Uretse amafaranga, umukinnyi uzegukana iri rushanwa azabona n’amanota 25.

Mu bakinnyi 32 bazakina irushanwa, harimo 10 bari muri 800 ba mbere ku Isi, bose bazahita binjira muri tombola.

Photos:

[fluentform id="3"]