sangiza abandi

U Rwanda na Jordanie basinyanye amasezerano

sangiza abandi

U Rwanda rwasinyanye amasezerano atandukanye arimo n’ajyanye n’ubucuruzi na Jordanie  agamije ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda , Sebahizi Prudence.

Ni mu gihe ku ruhande rwa Jordanie yashyizweho umukono na  Eng. Yarub Qudah, Minisitiri w’Inganda ,Ubucuruzi no Kugeza ku isoko ibicuruzwa .

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025 nyuma y’inama yahuje impande zombi yaberaga i Kigali .

U Rwanda na Jordanie bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ndetse muri Gashyantare 2023, ibihugu byombi byagiranye amasezerano  arimo ajyanye n’ubufatanye mu burezi azafasha za Kaminuza n’amashuri makuru yo mu bihugu byombi kurushaho gukorana.

Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n’ubufatanye mu burezi ndetse n’ubushakashatsi azafasha inzego z’uburezi kuba zarushaho gukorana.

Amasezerano ya gatatu yasinywe, agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n’abandi bafite pasiporo zihariye. 

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubufatanye mu bikorwa by’ubutasi, no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu Karere, mu Burasirazuba bwo Hagati ari na ho Jordanie iherereye, ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Muri Mutarama 2024, Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein, yasuye u Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku gushimangira no kwagura ubufatanye.

Yahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubutwererane ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi.

Jordanie ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi n’ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Syria, Palestine na Israel. Gifite ubuso bwa kilometero 89.342 mu gihe abaturage bacyo barenga miliyoni 11.

Photos:

[fluentform id="3"]