Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yaremye agatima Abanyarwanda nyuma yaho Ikipe y’Igihugu,AMAVUBI , itsinzwe na Benin mu mikino wo gushaka itike yo kujya mu gikompe cy’Isi.
Amavubi yarafitiwe ikizere mbere y’umukino kubera umuriri w’abafana ndetse no kuba umukuru w’Igihugu yari yaje gushyigikira ikipe y’igihugu.
Gusa byaje guhinduka ubwo Tosin Ajyegun wa Benin yatsindaga igitego biturutse mu guhagarara nabi kwa myugariro w’ Amavubi ndetse inzozi zo kwerekeza mu gikombe cy’Isi zirangirira i Kigali.
Nyuma y’umukino, abinyujije kuri X ,Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yaremye agatima abakunzi by’ikipe y’Igihugu, avuga ko imyiteguro y’andi marushanwa ikomeje .
Ati ” Uyu munsi ntabwo twageze k’umusaruro twifuzaga kandi twari dushoboye kuba twawubona.”
Yakomerekeje agira ati “Ntabwo twavuga ngo ntakundi.Hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa.”
Minisitiri Mukazayire yashimiye abafana b’Amavubi baje ari benshi gushyigikira ikipe y’igihugu.
Yongeyeho ko ingamba zigikomeje mu kubaka ikipe y’igihugu ishoboye.
Ati” Ku ikipe yacu y’Amavubi, ntabwo tuva mu ngamba ahubwo duhindura umuvuno. Iki ni igihe cyo kurushaho gukora kuko birashoboka ariko biraharanirwa.”
Yavuze ko u Rwanda rutagonba gucika intege mu gushaka ibyiza no guharanira agaciro ndetse no kugira umutima wo gukunda igihugu .
Ati” Imihigo irakomeje kandi irashoboka.”
Hari abasesengura bakavuga ko kuba Amavubi atagiye mu gikombe cy’Isi cya 2026 ari uko mu ikipe y’igihugu ikirimo ibibazo bitandukanye .
Bimwe mu byo bagarukaho birimo umutoza udashoboye, kutagira ikipe imwe ihoraho ku buryo abakinnyi baba baziranye, no kuba nta buryo buhari bwo gutegura ahazaza h’ikipe y’igihugu biciye mu bakiri bato.









