Umuhanzi Nemeye Platini ukoresha izina rya Baba, agiye gukora ibitaramo yise ‘Baba Experience’ bizenguruka imijyi itandukanye yo muri Amerika, bizaba bisa nicyo aherutse gukorera muri Camp Kigali.
Uyu muhanzi biteganyijwe ko azerekeza muri Amerika mu Gushyingo 2024, aho ategerejwe mu bitaramo bitatu bimaze kwemezwa birimo icyo azakorera mu mujyi wa Phoenix muri Arizona, ikizabera Kentucky no muri Michigan.
Platini yabwiye IGIHE ko ibitaramo ari gupanga bishobora kwiyongera kubera ko hari abo bakiri mu biganiro, ati“ Turi mu biganiro n’abategura ibitaramo hariya, kugeza ubu bitatu nakubwiye nibyo namaze kwemeza.”
Platini ni umwe mu bari bagize itsinda rya ‘Dream Boys’ ryaje gusenyuka bitewe nuko mugenzi we TMC baririmbanaga yajyiye gukomeza amasomo muri Amerika.
Uyu muhanzi aherutse gukora igitaramo cya mbere muri ibi yise ‘Baba Experience’ muri Camp Kigali, ndetse ahita aca agahigo k’umuhanzi wa mbere wabashije gukora igitaramo cye wenyine nyuma y’igihe gito avuye mu itsinda.






