Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no kurengera umwana ,NCDA, cyagaragaje ko hakiri icyuho cy’ubumenyi bucye mu bakora mu ngo mbonezamikurire bityo bikadindiza iterambere n’imikurire y’umwana.
Ni ibyagagajwe kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kubaka ubushobozi bw’abarimu cyangwa se abarezi bw’abana bato mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bwakozwe muri Gicurasi kugeza mu Ukwakira 2025, bukorerwa mu turere dutandukanye tw’igihugu .
Muri ubu bushakashatsi abakora muri za ECD 385 nibo basubije muri ubu bushakashasti barimo 41.8% by’abarimu na 58.2% by’abita ku bana bari mu bigo Mbonezamikurire.
Bimwe mu byagaragaye muri ubu bushakashasti ni uko kuva mu 2022-2024, 77.6% by’abarimu bigisha za ECD na 87.7% by’abita kuri izo ngo mbonezamikurire (care givers) ari bo bahuguriwe aka kazi.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abatuye mu mujyi ari bo benshi bahuguwe kurusha abo mu cyaro .
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no kurengera umwana, Munyemana Gilbert avuga ko mu gukora ubu bushakashatsi , bari bagamije kureba ibibazo bihari n’ahakwiye gushyirwa imbaraga.
Ati ” Ubu bushakashatsi tubukora twagirango turebe ibibazo byaba biri mu guteza imbere mu guteza imbere ubumenyi bw’abo barimu n’abarezi. Impamvu ni uko dukomeje kugira umubare munini w’ibigo mbonezamikurire ariko tukifuza ko abana bajyayo bakureyo ubumenyi buhagije.”
Yakomeje agira ati “Bamwe mu barezi bari mu bigo mbonezamikurire, bashobora kuba bafite ubumenyi bucye, cyane ko hazamo ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo hazamo ubwitange . Twabonye ko dukeneye kongera ubushobozi . Hari amahugurwa menshi akorwa ariko bigaragara ko tugomba kubikora ku buryo buhoraho. “
Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’Umuryango ‘ Parenting Child Care Rwanda, PCCR, Rusamaza banoge Caleb , avuga ko kugeza ubu ingo mbonezamikurire zikirimo ibibazo bitandukanye bityo zikwiye kwitabwaho.
Ati “Imbogamizi mu ngo mbonezamikurire ni nyinshi, mpereye ku bita ku bana, usanga benshi batarabyigiye, batarabyize mu mashuri . Ugasanga mu by’ukuri baba bakeneye guhugurwa kugirango ubumenyi bwabo bwiyongere .”
Kuba abarezi badahabwa amahugurwa bigira ingaruka ku bana , ni ukuvuga ko ibyo umwana ahabwa atari byo yagakwiye guhabwa kubera ko uba umurera umwigisha, umwitaho, ugasanga bifite ingaruka ku mikurire y’umwana.
Yakomeje agira ati “Ubu bushakashatsi bugiye kumenya ahari ikibazo bifashe guteza imbere imikorere y’ingo Mbonezamikurire.”
Abasenateri bagize Komisiyo y’Imiyoborere myiza muri Sena y’u Rwanda baheruka kugaragaza ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu ngo mbonezamikurire hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo bikirimo ndetse no kongera umubare wazo.
Mu 2011 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda ya ECD, ubu u Rwanda rubarura ECD zirenga ibihumbi 31 zirererwamo abana barenga miliyoni 1,1 barerwa n’abantu barenga ibihumbi 100. Icyakora haracyari urugendo kuko abana bangana na 22% batagerwaho na serivisi za ECD.









