sangiza abandi

Ntituziringira abafata inshingano zo gukemura ikibazo cy’umutekano wa Afurika – Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda , yavuze ko nubwo hirya no hino muri Afurika hakigaragara ikibazo cy’umutekano mucye, Afurika ariyo ifite gufata inshingano mu gucyemura ibyo bibazo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, ubwo yatangizaga inama Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, yateguwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ikaba iri kuba ku nshuro ya kabiri.

Iyi nama iri kubera  i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 22 Ukwakira 2025, ifite insanganyamatsiko igaruka ku “gukoresha ubushobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka mu kuzamura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’amahoro n’umutekano.”

Perezida Paul Kagame , yashimiye ibihugu byitabiriye iyi nama avuga ko uruhare rwabo ari ingenzi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hirya no hirya ku Isi hari kugaragara ikibazo cy’umutekano . Mu gukemura iki kibazo, uruhare rw’ y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka rukenewe cyane.

Perezida Kagame yanavuze ko ibitero byifashisha ikoranabuhanga biri kwiyongera hirya no hino ku Isi.

Ati “ Ibitero by’ikoranabuhanga ndetse n’amakuru y’ibihuha, bishobora guhungabanya imikorere y’ibihugu .”

Perezida Kagame yavuze ko bumwe mu buryo bukwiye kwifashishwa mu guhangana n’ibyo bitero ari ugushyira imbaraga mu gukorera hamwe nk’ikipe imwe .

 Yongeyeho ko ku mugabane wa Afurika hakigaragara ibibazo by’umutekano,abibutsa ko Afurika itakwiringira uza kuyifasha.

Ati “ Afurika iracyahanga  n’ibibazo byinshi by’umutekano mucye ku isi .Mu gukemura iki kibazo, birasaba ubufatanye bw’Abanyafurika  no gushyira ku murongo ingamba zafasha gukemura iki kibazo.”

Yakomeje agira ati “ Ntabwo twakwiringira abandi ngo babe ari bo baza gufata inshingano mu mutekano w’Abanyafurika.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta kibazo Afurika ishobora guhura nacyo ngo inanirwe kugiha umurongo cyangwa ngo gikemuke.

Umukuru w’Igihugu yifurije abitabiriye iyi nama kuzungukiramo byinshi no gusangizanya ubunararibonye.

Inama y’abagaba bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka, bwa mbere yabaye muri Nyakanga   2024 , ibera mu Bufaransa.

Kuri ubu ibihugu 19 ni byo byohereje abagaba bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka ndetse n’ibindi umunani byohereje abasirikare bakuru mu ngabo.

Mu bihugu byohereje abakuru b’ingabo zirwanira ku butaka birimo Algeria,Benin,Buriknafaso,UBurundi,Tchad, Ubufaransa,Gambia,Guinea,Kenya,Yoridaniya,Mlawi,Mauritania,Maroc,  Congo-Brazza,Senegal,Somalie,Sudani y’Amajyepfo,Uganda n’u Rwanda.

Ibihugu umunani byohereje abasikare bakuru mu ngabo birimo Miisiri,Eswatini,Ghana,Nigeria,Qatar,Tanzania,Togo na Zambia.

Inama y’abagaba b’ingabo iri kubera mu Rwanda, ije ikurikira indi Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika u Rwanda rwakiriye muri Gicurasi 2025 izwi nka (International Security Conference on Africa: ISCA).

Photos:

Photos:MOD

[fluentform id="3"]